startimes

Umunyamakuru watangaga ibiganiro bivuga kuri Ebola yishwe n’abitwaje intwaro gakondo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 1177

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (‘animateur’) wakoreraga radio y’abaturage yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wakoraga ibiganiro bikebura abantu ku kwirinda icyorezo cya Ebola, yivuganwe n’abantu bitwaje intwaro gakondo.



Mu gihe cy’umwaka ushize, habaye ibitero bibarirwa muri za mirongo ku bigo nderabuzima no ku bantu bakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kurwanya Ebola.

Byibazwa ko urwo rugomo rutizwa umurindi n’imyumvire y’amakenga y’abaturage bamwe na n’ubu bacyemeza ko virusi ya Ebola itabaho, nubwo imaze guhitana abarenga 2,100 muri iki gihugu.

Abantu bitwaje imbunda n’imihoro bacyekwa kuba ari inyeshyamba za Mai-Mai bagabye igitero ku rugo rw’uwo munyamakuru ruri i Lwemba mu ijoro ryakeye.

Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko Papy Mumbere Mahamba yishwe, umugore we afatwa ku ngufu n’inzu ye iratwikwa.

Uwo munyamakuru yari amaze gutangaza ikiganiro kuri radio y’abaturage akora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola.

Bishoboka ko iyicwa rye ryaturutse ku myumvire ya bamwe yashinze imizi, bashidikanya niba koko Ebola ibaho ndetse batizera abakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kubuza Ebola gukomeza gukwirakwira.

Mu mwaka ushize, habaye ibitero bigera hafi kuri magana abiri ku bakozi bo mu bikorwa by’ubuzima, ku modoka z’imbangukiragutabara (‘ambulances’) no ku bigo nderabuzima.

Ibyo byakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi byo guhagarika Ebola.

Icyorezo cya Ebola cyibasiye uduce dutandukanye tugize Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gihitana abarenga ibihumbi 2000. Mu gihe cy’umwaka umwe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yarokotse urupfu nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umugore...

Muri Kenya, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, akaba ari umukozi wa West...
11 July 2020 Yasuwe: 4020 0

Umugore yahuye n’ibizazane ubwo umugbo we yamwitiranyaga n’inzoka

Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge...
10 July 2020 Yasuwe: 4309 1

Reba inkuru yakoze ku mutima abantu benshi y’umugabo n’umugore b’abasazi...

Umugabo witwa Olaide Olakiitan Oluwayemisi yatangaje uburyo yakozwe ku...
10 July 2020 Yasuwe: 13718 2

Umugore waguwe gitumo n’umugabo we arimo asambana na Pasiteri yatinyutse...

Jane Omwaga, umugore wo muri Kenya waguwe gitumo n’umugabo we ubwo yari...
10 July 2020 Yasuwe: 20115 1

Abarinda Perezida Kenyatta basabwe kurekera gukoresha ibiyobyabwenge

Umuyobozi mukuru w’itsinda rishinzwe kurinda umutekano wa Perezida Uhuru...
9 July 2020 Yasuwe: 2915 0

Umugabo yatse gatanya kubera ko umugore we yavuze ko Ronaldo arenze...

Umugabo n’umugore bitwa Arsen na Lyudmila bakundanye mu gikombe cy’Isi 2002...
9 July 2020 Yasuwe: 1803 0