skol
fortebet

Umunyamerikakazi wari umaze amezi 16 afungiwe muri hoteli yo muri Nigeriya yarokowe

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore w’umunya Amerika utatangajwe amazina, wari umaze amezi 15 afungiye muri hoteli ku gahato n’umugabo wo muri Nigeriya bahuriye ku mbuga nkoranyambaga yarokowe na polisi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa polisi muri Nijeriya, Frank Mba yavuze ko umukozi wa Leta mu kiruhuko cy’izabukuru yageze muri Nijeriya ku ya 13 Gashyantare 2019. Uyu mukecuru ukomoka i Washington DC, yasuye Chukwuebuka Kasi Obiaku w’imyaka 34 y’amavuko (ku ifoto iri hejuru), ukomoka mu gace ka Ikeduru gaherereye mu gace ka Leta Imo bahuriye kuri Facebook.

Obiaku yashinjwaga gukusanya ku gahato no kugenzura amakarita ye y’inguzanyo no kubikuza ndetse no gukoresha konti ye ya banki, harimo no kubona amafaranga y’izabukuru ya buri kwezi n’andi mafaranga atangwa mu gihe cy’amezi cumi n’itanu (15).

Chukwuebuka Kasi Obiaku

Mu itangazo polisi yashyize hanze yagiraga iti:

Icyakora yarokowe n’abapolisi bari mu itsinda rishinzwe iperereza (IRT), rishamikiye kuri Leta ya Ogun nyuma y’amakuru yakiriwe atanzwe n’umunyanijeriya ukunda igihugu kandi ufite ibitekerezo bya gisivili mu gace ka Meran muri Leta ya Lagos.

Gutabarwa k’uyu mudamu w’umunya-Amerika bije bikurikiranye n’ikibazo gisa n’iki cy’umunya Filipine washimutiwe muri Nijeriya n’uwo yitaga ko ari umukunzi nawe bahuriye kimwe kuri Facebook.

Iperereza ryerekanye ko ukekwaho icyaha, Chukwuebuka Kasi Obiaku ari umunyeshuri warangije kaminuza mu micungire y’ubucuruzi ndetse akaba n’umuriganya wa interineti washutse abaturage benshi batabizi haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Chukwuebuka yashutse nkana uwahohotewe amuzana mu gihugu yitwaje urukundo kandi amurongora mu buriganya ku ya 15 Gicurasi 2019.

Nyuma yaje kumufata mpiri amufungira muri hoteli, amwambura amafaranga angana na 48.000-USD.

Yakusanyije kandi ku ngufu amakarita ye y’inguzanyo n’amakarita ye ya banki yo kubikuza ndetse anigarurira imikorere ya konti ye muri banki harimo no kubona amafaranga y’izabukuru ya buri kwezi n’andi mafaranga atangwa mu gihe cy’amezi cumi n’itanu (15).

Chukwuebuka kandi yakoresheje uwahohotewe amwitwaza kugira ngo ashuke bagenzi be ndetse n’abandi banyamahanga ndetse n’amasosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa