skol
fortebet

Umunyamideli uherutse gutangaza ko afite ibihamya by’ubufatanye hagati ya Trump n’Uburusiya yoherejwe gufungirwa i Moscow

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli w’imyaka 21 witwa Anastasia Vashukevich uherutse kuvuga ko afite ibimenyetso simusiga by’uko Uburusiya bwafashije Perezida wa USA gutsinda amatora,yoherejwe gufungirwa mu Burusiya aturutse muri Thailand.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli ukomoka muri Belarus yatawe muri yombi ndetse ku munsi w’ejo yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Moscow.

Uyu mukobwa yirukanwe muri Thailand aho yari yahungiye azanwa mu Burusiya kugira ngo ahatwe ibibazo nyuma yo gutangaza ko afite ibimenyetso simusiga by’uko Trump yafatanyije n’uburusiya kwica amatora yo muri USA.

Anastasia Vashukevich yakatiwe gufungwa imyaka 2 mu mwaka ushize na Thailand azira gucuruza indaya ndetse no gufasha ba mukerarugendo kugura abakobwa bo gusambanya ku mucanga uzwi cyane muri Thailand witwa Pattaya.

Vashukevich yavuze ko afite amajwi y’umuherwe ukomeye w’Umurusiya wakundaga kuvugana na trump ku bijyanye n’uburyo bakwibamo amajwi.

Uyu mukobwa yaciye igikuba ku isi yose ubwo yavugaga ko Uburusiya bwafashije Donald Trump mu matora yabaye muri 2016 bituma aba umwanzi ukomeye wa Putin,byamuviriyemo koherezwa gufungirwa mu Burusiya.

Vushukevich yavuze ko yafashe amajwi menshi umuherwe Oleg Deripaska avugana na Trump uburyo yamufasha gutsinda amatora ariko yanze kuyashyira hanze.




Vushukevish yoherejwe gufungirwa i Moscow nyuma yo gutangaza ko afite amajwi yemeza ko Uburusiya bwafashije Trump gutsinda amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa