skol
fortebet

Umunyarwenya Idris ari mu mazi abira nyuma yo guhinduranya umutwe we n’uwa Perezida-IFOTO

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya Idris Sultan yarekuwe by’agateganyo mu gihe akurikiranyweho gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yahinduranyije umutwe we n’uwa Perezida Magufuli nk’uko umunyamategeko we yabibwiye BBC.

Sponsored Ad

Idris Sultan yahamagajwe kuwa gatatu ahatwa ibibazo na polisi ndetse arafungwa ariko aza kurekurwa atanze ingwate nk’uko Benedict Alex Ishabakaki umunyamategeko we abivuga.

Uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo arongera kwitaba polisi.

Bwana Ishabakaki avuga ko umukiliya we ari gukurikiranwa hagendewe ku itegeko, ritavugwaho rumwe, ry’ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa.

Iri tegeko ribuza gukoresha mudasobwa ’wiyitirira umuntu’ cyangwa utangaza amakuru atari ukuri.

Idris Sultan, wigeze gutsindira irushanwa rya Big Brother Africa, kuwa gatatu yatangaje amafoto abiri yahinduranyije umutwe we n’uwa perezida wa Tanzania.

Ifoto imwe yerekana umutwe wa Bwana Magufuli uri ku gihimba gisa n’icya Sultan.

Indi foto iriho umutwe w’uyu munyarwenya uri ku mubiri wa Bwana Magufuli yambaye isuti kandi yicaye mu ntebe ya perezida iriho ikirango cy’igihugu.

Kuri aya mafoto yanditseho mu giswahili amagambo asobanura ngo: "Twahinduranyije inshingano uyu munsi kugira ngo yishimire isabukuru ye mu mahoro".

Kuwa kabiri, Perezida Magufuli yari yujuje imyaka 60 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa