skol
fortebet

Umunyeshuli yatemesheje umupanga umukozi w’ikigo na mugenzi we nyuma yo kwirukanwa

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umwana wiga mu mwaka wa 3 w’amashuli yisumbuye watemesheje umupanga umwe mu bakozi b’ikigo n’umunyeshuli mugenzi we, nyuma yo kunanirwa kwakira ko yirukanwe.

Sponsored Ad

Uyu munyeshuli wiga ku kigo cya Macumo Secondary School,yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yahabwaga urwandiko rwo kumwirukana ku ishuli kubera ikinyabupfura gike,ahita ajya aho ikigo kibika ibikoresho afata umupanga wo gutema umuyobozi ushinzwe imyitwarire ariko abanza gutema umukozi wo muri Lab n’umunyeshuli mugenzi we.

Abanyeshuli na bamwe mu barimu bahise bahunga ubwo babonaga uyu munyeshuli afashe umupanga,ahita yinjira mu biro by’umuyobozi w’ikigo,atema ku kuboko ushinzwe Laboratoire witwa Anthony Njuki n’umunyeshuli washakaga kumutabara.

Nyuma yo gutema aba bantu 2,uyu munyeshuli yahise atabwa muri yombi na polisi,ndetse kuri ubu arafunzwe.

Umuyobozi w’agace ka Embu iki kigo giherereyemo yasabye leta ya Kenya kongerera umutekano abarimu kuko basigaye bahohoterwa n’abanyeshuli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa