skol
fortebet

Umupadiri wari utwaye imodoka yasinze cyane yagonze pasiteri n’umugore we barapfa

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umupadiri watwaye imodoka yasinze cyane bituma agonga imodoka yari itwaye umupasiteri n’umugore we bombi bahita bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda witwa Isiolo-Meru yatumye uyu mupasiteri n’umugore we ndetse n’undi muntu umwe bapfa nyuma yo kugongwa n’umupadiri wari wasinze.

Ubwo uyu mupasiteri n’umuryango we bari bagiye gushyingura umwe mu bagize umuryango wabo ahitwa Mwingi ,bagonzwe n’uyu mupadiri wari wasinze cyane ari gutwarira mu murongo [umukono] utari uwe.

Umuyobozi wa polisi y’ahitwa Buuri ,Commander Joseph Asugo,yatangaje ko uyu mupadiri yari yasinze ubwo yatezaga impanuka gusa ngo yahise ava mu modoka ye ariruka ajya kwivuriza mu ivuriro ryo hafi aho cyane ko yari yakomeretse byoroheje.

Aba bantu bapfuye bahise bajyanwa mu bitaro bya Isiolo mu gihe uyu mupadiri we yaburiwe irengero.

Ibitekerezo

  • Nta Padiri wiruka muratubeshye. Ahu wo ubwo yari ufite imodoka ya Padiri cg se usa na Padiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa