skol
fortebet

Umupasiteri wo muri Afurika yatse Amerika n’umuryango wa Kobe Bryant akayabo k’amamiliyoni kugira ngo we n’umukobwa we abasubize ubuzima[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana witwa, Nigel Giasie, yemeje ko ashobora gukora ibitangaza umukinnyi wa Basket, Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka y’indege bakongera bakaba bazima, yandikiye Ambasade ya Amerika muri Ghana, yohereza ubutumwa muri Amerika ndetse abimenyesha n’umuryango wa Kobe Bryant, ababwirako mbere yo gukora ibi agomba kubanza guhabwa miliyari 50 z’amadorali 10% by’umutungo wanyakwigendera.

Sponsored Ad

Uyu mukozi w’Imana usanzwe azwiho gukora ibitangaza muri Ghana yavuze ibi ubwo yarimo abwiriza abayoboke b’itorero rye ababwira ko bitewe n’imbaraga yahawe n’Imana ndetse ikabimusaba,yazura Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna Bryant bakongera bagasubira mu buzima.

Gusa n’ubwo yavuze ibyo ngo hari ibikenewe kugira ngo akore iki gikorwa.Nk’uko uyu mukozi w’Imana yabivuze ngo ashobora gukora ibyo ari uko ahawe 10% by’umutungo wose nyakwigendera yari afite.

Yagize ati”Imana yanshyize mu isi y’umwuka mutagatifu kandi nabonye umugabo ukomeye agenda.Aya makuru yashenguye isi yose kubera ukuntu uyu mugabo yari igihangange.Nabonye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga uburyo bavugaga kuri uyu mugabo icyumweru kigiye kwihirika ndetse mbona n’abandi ukuntu amasura yabo yuje agahinda”.

Akomeza agira ati “Amerika izashyingura uyu mugabo ukomeye.Imana yampaye amabwiriza yo kumenyesha umuryango we,ambasade ya Amerika muri Ghana ndetse n’isi yose ko urupfu rwa Kobe atari igihano kuri we.Yarambwiye nanone (Imana),Nigel,Bwira umuryango w’uyu mugabo unabwire isi yose,niba bashobora kunyishyura 10% unababwire ko nzagukoresha nk’imitsi kugira ngo ugarure uyu mugabo n’umukobwa we mu buzima”.

Zambia Observer dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko umuvugabutumwa Nigel yavuze ko hatabonetse 10%,nta bundi buryo yazura Kobe n’umukobwa we kubera ko ayo ni amabwiriza yavuye kuri Nyagasani rurema byose.

Ati “Umugabo afite umutungo ungana na miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika ubwo umuryango we ugomba kwemera kumpa 10% byawo mbone kubasubiza mu buzima.Nta mafaranga,sinshobora kumuzura ndetse n’umukobwa muto”.

Nigel Giasie nyuma yo kuvuga ibyo,yasabye abayoboke be gusengera mu ndimi no gushimira Imana yo ishaka kumukoresha ndetse n’itorero rye kuri icyo gitangaza cy’indashyikirwa.

Yakomeje abwira umwe mu bayoboke ko agomba kugenda ubwo butumwa akabugeza ku bahagarariye Amerika muri Ghana,umuryango wa Kobe Bryant,anihanangiriza abayoboke be dashidikanya amagabo y’uwuhoraho cyangwa bazahure n’ingorane.

Ibitekerezo

  • Ikizakubwira ko pastors badakorera Imana,nuko buri gihe bagusha ku ifaranga.Ikindi kandi,bose bahembwa umushahara wa buri kwezi.Muribuka vuba aha pastor Mpyisi ashinja pastors bose ko batabonye umushahara tutakongera kubabona mu nsengero.Mpyisi yasabye imbabazi abantu bose yaririye icyacumi.Muli Matayo 10,umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Nkuko Ibyakozwe 8,imirongo ya 18-20 havuga,iyo wahaga amafaranga abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Uyu pastor uvuga ko yazura Bryant,arabeshya.Ni amafaranga yishakira gusa.Pastors nta soni bagira.Wa mugani batabonye icyacumi n’umushahara wa buri kwezi,ntibaza mu nsengero.

    ako ni agashinyaguro IMANA ibabarire uwo mupasiteri pe

    Muzabona ijyano mwabigereranya n Imana mwe ufite ububasha bwo kuzura ni Imana rurema yonyine

    Muzabona ijyano mwabigereranya n Imana mwe ufite ububasha bwo kuzura ni Imana rurema yonyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa