skol
fortebet

Umupasiteri wo muri Afurika yatse Icyacumi n’amaturo umuryango wa Kobe Bryant kugira ngo amuzure n’umukobwa we nyuma yo kubanza kwerekwa urupfu rwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Inkuru yanditswe na Standard Media ivuga ko ari umuhanuzi witwa Nigel Giasie yabwiye iteraniro yari ari kwigishamo ko yazura umunyabigwi Kobe Bryant wamamaye muri NBA ndetse yabisabwe n’Imana na mbere y’uko bahitanwa n’iriya mpanuka y’indege.

Sponsored Ad

Nigel Giasie yagize ati “Imana yanjyanye mu mwuka inyereka umugabo ukomeye apfa….inyereka ko ari amakuru azakwira isi yose kubera gukomera n’ibigwi by’uwo mugabo. Nongeye kubona abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga kuri uwo mugabo mu byumweru byinshi, nanabona akababaro ku masura menshi y’abantu batandukanye ku isi.”

Pastor Nigel Giasie yakomeje agira ati “Amerika yose izunamira uyu mugabo. Imana nanone yansabye gutangariza umuryango w’uyu mugabo, Ambasade ya Amerika muri Ghana n’isi yose ko itemeye ko apfa.”

Uyu mukozi w’Imana uvuga ko ari umuhanuzi, avuga ko Imana yamubwiye ko azakora ibi ari uko umuryango wa Kobe Bryant wemeye kumuha 10% by’umutungo we. Mu magambo Imana yamubwiye yongeyeho ati “Nigel, bwira umuryango w’uyu mugabo n’isi yose ko nibemera kumpa icyacumi n’amaturo nzagukoresha nk’intama yanjye mu kugarura uriya mugabo n’umukobwa we mu buzima.”

Umukozi w’Imana Nigel yavuze ko Kobe Bryant adakwiye kugereranywa n’ariya mafaranga asaba umuryango we, akavuga ko uyu muryango ugomba kumuha ibyo awusaba kugira ngo ashyire mu bikorwa ubutumwa Imana yamuhaye dore ko ngo nayo ubwayo yamutegetse ko atagomba kubikora adahawe ariya mafaranga.

Uyu mukozi w’Imana amaze kuvuga aya magambo yose yerekeye ubutumwa bwe ku muryango wa Kobe, yahise asaba iteraniro gusenga mu ndimi ngo bashimire Imana ku kuba yaramutoranyije n’itorero ryabo kugira ngo banyuzwemo kiriya gitangaza gikomeye.

Yahise kandi asaba iteraniro kumenya neza ko ubwo butumwa yari amaze gutanga bwageze kuri Ambasade ya Amerika muri Ghana, ku muryango wa nyakwigendera Kobe Bryant ndetse anabasaba kudashidikanya ku ijambo ry’Imana. Ibi ngo yabisubiragamo kenshi kandi akomeje.

Urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we rwashenguye Isi yose, kuri ubu habonetse umupasiteri uvuga ko yabazura bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa