skol
fortebet

Umurambo wa Bob Kasango uherutse gupfira muri gereza warwaniwe n’abagize umuryango we rubura gica

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2021 muri Kiliziya Kaderali ya All Saints muri Kampala, habaye misa yo gusezera ku murambo w’umunyamategeko Robert Aldridge Kasango (Bob Kasango) uherutse gupfira muri gereza.

Sponsored Ad

Nk’uko bisanzwe, uyu muhango wagombaga gukurikirwa no kujya kumushyingura, gusa byaje gutungurana ubwo abagize umuryango batangiye kurwanira umurambo, bitewe no kutumvikana aho ugomba gushyingurwa.

Habaye imirwano, ku ruhande rumwe iyobowe na nyina wa Kasango, Rose Kabise n’urundi ruyobowe n’imfura ya nyakwigendera.

Rose Kabise n’itsinda ryari rimushyigikiye bashakaga ko umurambo w’umuhungu we ushyingurwa hafi y’urugo rwe (ku ivuko) mu Karere ka Tororo kari mu burasirazuba bwa Uganda.

Uyu mukecuru yavugaga ko byamutera agahinda umurambo w’umuhungu we, Bob Kasango, udashyinguwe muri Tororo, aho atuye.

Ni mu gihe itsinda ryari riyobowe n’imfura ya Kasango, ryo ryashakaga ko uyu murambo ushyingurwa mu Karere ka Fort Portal mu burasirazuba bwa Uganda, aho batuye.

Ubwumvikane ku mpande zombi bwabuze, ubwo umurambo wavanwaga muri kiliziya, itsinda rya Rose Kabise ryari ryaparitse imodoka yo kuwutwara, ryahise riwufata, rirawirukankana.

Itsinda ry’imfura ya Kasango naryo ryagerageje kwirukanka kuri iyi modoka kugira ngo igarure umurambo, ariko biba iby’ubusa. Daily Monitor ivuga ko ryahise rihamagara abapolisi kugira ngo bayihagarike.

Robert Aldridge Kasango wari ufite imyaka 46 y’amavuko yapfuye tariki ya 27 Gashyantare 2021 azize indwara y’umutima. Yafunzwe nyuma yo guhamwa icyaha cyo kunyereza amashilingi ya Uganda miliyari 15 yari agenewe abageze mu zabukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa