skol
fortebet

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera watangiye kuvuganira Rusesabagina Paul

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, (Lantos Foundation for Human Rights and Justice), watangiye kuvuganira Rusesabagina Paul, aho uvuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bumuziza ibitekerezo bye bitandukanye n’iby’ubutegetsi buriho no kumutoteza.

Sponsored Ad

Ni mu gihe u Rwanda rumurega gushinga, kuyobora no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro wakoze ibyaha bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muryango wa Lantos Foundation ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni nawo wahaye Rusesabagina, igihembo cy’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu 2011.

Katrina Lantos Swett, umuyobozi mukuru w’uyu muryango, yavuze ko batunguwe kandi batangajwe no kumva itabwa muri yombi rya Rusesabagina, yongeraho ko ari uburyo bwateguwe bwo gutera ubwoba no gucecekesha no gushyira mu kaga intwari y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umuntu unenga ubutegetsi bw’u Rwanda. Ati:

Twemera ko n’ibimenyetso bigaragaza ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibyo bamurega. Twemera ko mu buryo bushoboka bwose, ari ibihimbano, ari ibicurano, ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Muri iki kiganiro yagiranye na VOA, Katrina yabajijwe uko agereranya Rusesabagina Paul, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko akurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba no kwica abaturage b’inzirakarengane, na Rusesabagina wahawe umudari wo guharanira uburenganzira bwa muntu, yagize ati:

Paul Rusesabagina ni intwari y’uburenganzira bwa muntu izwi kandi yubahwa. Nk’uko ubizi, yagize ubutwari bwo kurokora abantu benshi muri Hotel yo mu Rwanda (Milles Collines).

Ku kijyanye n’ifatwa rye yagize ati:

Sinzi ibyerekeranye n’impapro zo guta muri yombi Rusesabagina, gusa aramutse yafashwe, hanyuma akajyanwa mu Rwanda binyuze mu kiswe Red Note, gikoreshwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), tuzi ko kandi biranditse ko leta nyinshi zitubahiriza uburenganzira bwa muntu zikoresha nabi ubwo busabe mpuzamahanga…ikoreshwa cyane mu gusubiza inyuma impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziri mu buhungiro.

Ku rundi ruhande ariko, ubwo yagaragarizwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama, Umuvugizi wa RIB yavuze ko Rusesabagina Paul ashinjwa “kurema umutwe w’iterabwoba”, ufitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.

Akekwaho “kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga”.

RIB yavuze kandi ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ashinjwa “ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi”, akaba yaratawe muri yombi ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byo hanze bitatangajwe amazina kubera ko iperereza rigikomeje.

Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane ku Isi kubera inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004.

Nyuma, Leta y’u Rwanda yanenze iyi filimi, yabanje kwerekanwa kuri stade Amahoro, ivuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye hashingiwe ku buhamya bwa bamwe mu barokokeye muri Milles Collines harimo abavuga ko uyu mugabo yabaciye amafaranga kugirango abahishe n’ibindi.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida wa Amerika, George W. Bush, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom”.

Perezida wa Amerika, George W. Bush yambika Rusesabagina Paul igihembo cya Presidential Medal of Freedom

Hagati aho, kugeza ubu ntiharamenyekana birambuye uko Rusesabagina yafashwe ndetse n’igihugu yafatiwemo, nubwo hari amakuru ataremezwa neza avuga ko yaba yarafatiwe muri Ethiopia.

SRC@VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa