skol
fortebet

Umuryango wa Mugabe washwanye na Leta bapfa aho kumushyingura

Yanditswe: Sunday 08, Sep 2019

Sponsored Ad

Abagize umuryango wa Robert Mugabe uherutse kwitaba imana bateranye amagambo n’abayobozi ba Leta barimo na Perezida Emerson Mnangagwa bapfa aho bagomba gushyingura uyu mugabo wategetse Zimbabwe imyaka 37 yose.

Sponsored Ad

Abagize ishyaka rya Zanu PF riri ku butegetsi ndetse ryashyinzwe na Mugabe baravuga ko uyu mugabo wagizwe intwari ya Zimbabwe agomba gushyingurwa mu cyubahiro hitwa hilltop inyuma gato y’umujyi wa Harare mu irimbi ry’intwari mu gihe umupfakazi wa Mugabe witwa Grace n’abagize umuryango we bo bavuze ko atarapfa yategetse ko bamushyingura mu mujyi avukamo witwa Zvimba uherereye ku birometero birenga 60 uvuye I Harare,abagize umuryango we n’inshuti ze za hafi akaba aribo bonyine bamushyingura.

Abagize umuryango wa Mugabe bavuze ko uyu mukambwe atarapfa ngo yavuze ko umurambo we udakwiriye gufatwa nk’ikiraro gifasha abamusimbuye kwinjiza amafaranga.

Umurambo wa Mugabe uracyari muri Singapore aho yaguyendetse abagize umuryango we barimo n’umugore we Grace bari kumwe nawo.

Mnangagwa n’abandi bategetsi barifuza ko Mugabe ashyingurwa I Harare aho abakuru b’ibihugu batandukanye bazitabira umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro mu gihe abagize umuryango we batabishaka.

Minisitiri w’itangazamakuru muri Zimbabwe,Mutodi yagize ati “Umuvandimwe Mugabe agomba gushyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu.Niho akwiriye kuruhukira.

Abagize umuryango wa Mugabe babwiye AP ko igihe cyo gushyingurira Mugabe kitaramenyekana ndetse ngo no kuzana umuambo we mu gihugu cye ntibiramenyekana.

Mugabe uherutse gupfa ku myaka 95,yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare muri 2017 ariyo mpamvu mbere y’uko apfa ngo yategetse ko nta munyapolitiki ugomba kumushyingura.

Ibitekerezo

  • urupfu ni rwiza na Mugabe aragiye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa