skol
fortebet

Umuryango wa Mugabe wavuye ku izima wemera ko bamushyingura mu irimbi ry’intwari

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wamaze kuva ku izima wemera ko uyu mukambwe uherutse gupfa yazashyingurwa mu irimbi ry’intwari mu murwa mukuru Harare.

Sponsored Ad

Leo Mugabe, mwishywa we akaba n’umuvugizi w’umuryango, yavuze ko itariki yo kumushyingura yo itaramenyekana ariko bemeye ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari za Zimbabwe.

Mbere y’ibyo, ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe intwari, ukurikirwe n’undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Bwana Mugabe avuka.

Leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe bari bamaze iminsi batumvikana aho uyu musaza wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 azashyingurwa.

Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza.

Umurambo we ubu uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare, aho ukomeje gusezerwaho guhera ejo ku wa kane.

Nyuma y’urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Bwana Mugabe ari intwari y’igihugu, avuga ko rero akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa