skol
fortebet

Umusaza n’umuhungu we barashe umuturanyi wabo bamuhoye matela yabishyuzaga

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusaza witwa John Miller w’imyaka 67 n’umuhungu we Michael Miller ufite imyaka 31 bakomoka muri USA barashe umuturanyi wabo witwa Aaron Howard bamuhoye ko yaje kubaka Matela bari baramwibye.

Sponsored Ad

Aba bagabo bashyizwe hanze n’umugore wa nyakwigendera wabafashe amashusho bari kwica umugabo we,bamuhora ko yabashinjaga kumutwara umufariso we.

Katie Box n’umugabo we wishwe n’abaturanyi bamuhoye matela

Umugore wa nyakwigendera witwa Katie Box yatangaje ko aba bagabo bombi batwaye iyi matela ubwo bayisangaga mu rugo rwabo aho yari yanitse bakayiba,umugabo we aje kuyibabaza bararakara niko guhita bamurasa mu mutwe.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje uyu musaza n’uyu muhungu we bombi bafashe imbunda aho we yari afite pistol mu gihe uyu muhungu we yari afite imbunda ikoreshwa n’abahigi mu mashyamba.

Ubwo aba bagabo bashwanaga,uyu musaza yumvikanye ari kubwira uyu Howard ko nagerageza kumwegera aramurasa ntiyabyumva niko guhita araswa mu mutwe.

Box yatangaje ko aba bagabo bombi bakimara kurasa umugabo we baje bamutunga imbunda bamubwira kuguma hasi,aza gufata umwanzuro wo guha aya mashusho yari yafashe bari kwica umugabo we televiziyo imwe yo muri Texas aho akomoka bakayatangaza kugira ngo aba bicanyi bafatwe none batawe muri yombi.


Ibitekerezo

  • Ntiyihangane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa