skol
fortebet

Umushoferi n’abandi bantu 3 barashinjwa kwica ba bantu 39 basanzwe mu ikamyo mu Bwongereza bapfuye

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Umushoferi w’ikamyo araregwa kwica abantu 39 basanzwe bapfuye mu gice gikonjesha cy’imodoka y’ikamyo.

Sponsored Ad

Maurice Robinson w’imyaka 25 yatawe muri yombi nyuma yaho imirambo y’abagabo 31 n’abagore umunani isanzwe ahitwa Grays mu Bwongereza ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Anaregwa kandi ubucuruzi bw’abantu ndetse n’ibyaha bijyanye no kwinjiza abantu mu gihugu no gukoresha amafaranga yabonywe mu buryo butemewe n’amategeko, nkuko polisi ikorera mu karere ka Essex ibivuga.

Bwana Robinson ukomoka i Craigavon muri Irelande y’amajyaruguru, biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko rwa Chelmsford Magistrates’ Court ejo ku wa mbere.

Abandi bantu batatu barimo umugabo n’umugore bombi b’imyaka 38 bo mu mujyi wa Warrington mu Bwongereza ndetse n’umugabo w’imyaka 48 ukomoka muri Irelande y’amajyaruguru baracyari mu maboko ya polisi.

Uko ari batatu batawe muri yombi bacyekwaho ubwicanyi ndetse no gucura umugambi wo gucuruza abantu.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 yatawe muri yombi na polisi yo muri Irelande mu murwa mukuru Dublin nk’umuntu "wo gukurikiranira hafi" bijyanye n’iperereza rya polisi yo mu karere ka Essex mu Bwongereza.

Mbere, polisi yavuze ko ibikorwa byo gutahura umwirondoro w’abo bantu 39 bishwe biri kwibanda ku kureba ko baba bakomoka muri Vietnam.

Abo bishwe ku ikubitiro polisi yari yabanje kwemeza ko ari Abashinwa bari bari mu gice gikonjesha (frigo) cy’ikamyo yageze mu Bwongereza inyuze ku cyambu cya Zeebrugge mu Bubiligi.

Abapolisi bavuze ko habayeho "ubusabe bwinshi" bw’abaturage bo muri Vietnam kuva iyo mirambo yaboneka mu masaha yo mu rukerera yo ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Abapolisi bavuga ko ubu imirambo yose ubu yavanwe muri icyo gice cy’ikamyo kandi ko ibizamini byo kwa muganga byo gutahura icyabishe biri gukorwa.

Polisi ivuga ko abo bishwe bari bafite ibyangombwa "bicye cyane", kuburyo abapolisi byabasabye kugenda bareha aho baba bakoze n’intoki zabo, ibizamini bya DNA ndetse n’ibibaranga by’umwihariko nko kwishushanyaho ku mubiri (tattoos) cyangwa inkovu.

BBC yandikiwe n’imiryango yo muri Vietnam ifite ubwoba ko benewabo baba bari muri abo bishwe.

Harimo nk’umuryango w’uwitwa Pham Thi Tra My w’imyaka 26, uheruka kohereza ubutumwa kuri telefone abo mu muryango we ku wa kabiri nijoro.

Mu butumwa yandikiye ababyeyi be yagize ati: "Mumbabarire cyane mama na papa, urugendo rwanjye rwo kujya mu gihugu cy’amahanga rwapfubye".

Yongeyeho ati: "Ndimo gupfa, simbasha guhumeka. Ndabakunda cyane mama na papa. Umbabarire mama".

Umugabo witwa Nguyen Dinh Gia yemeza ko umuhungu we Nguyen Dinh Luong w’imyaka 20 na we yari muri abo 39 bishwe.



Imiryango ya Pham Thi Tra My (ibumoso) na Nguyen Dinh Luong (iburyo) ifite impungenge ko baba bari muri abo 39 bishwe

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa