skol
fortebet

Umushoferi wa taxi yagonze igikundi cy’abafana baje kureba igikombe cy’isi 8 barakomereka [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Umushoferi wa taxi ukomoka mu gihugu cya Kyrgyzstan yataye umuhanda yinjira ahari agakundi k’abafana baturutse hirya no hino baje kureba igikombe cy’isi mu Burusiya,akomeretsa abafana 8 nubwo bivugwa ko yagonze benshi.

Sponsored Ad

Aba bafana bari mu mujyi wa Moscow hafi ya Red Square,bagonzwe baguwe gitumo n’iyi modoka byatumye abantu 8 barimo Abarusiya 2,abanya Mexico 2,umunya Ukraine bari mu bitaro kubera uku kugongwa n’iyi modoka.

Aba banya Mexico 2 byavuzwe ko batakomeretse cyane ndetse bameze neza gusa umugore umwe wahuye n’iyi mpanuka we amerewe nabi cyane ndetse ashobora gupfa.

Aba bafana barimo abanya Mexico, bagonzwe bari mu mujyi wa Moscow aho bategereje umukino uraza kubahuza mu n’Ubudage mu itsinda F.

Uyu mushoferi bamupimye ngo barebe ko yabitewe no gusinda,basanga nta nzoga yafashe byatumye benshi bibaza niba atari igitero cy’ibyihebe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa