skol
fortebet

Umusirikare muri Congo yishe bagenzi be 2 abarashe n’umugore utwite wa gatatu

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Abantu batatu barimo abasirikare babiri n’umugore utwite bishwe barashwe n’undi musirikare wa FARDC, mu Mujyi wa Lusambo, Teritwari ya Lusambo mu Ntara ya Sankuru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ushinjwa ubwicanyi akomeje gushakishwa.

Sponsored Ad

Ubu bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 31 Mutarama mu kigo cya gisirikare kizwi nka “camp militaire Télécoms” ku isaha ya saa moya na mirongo ine n’itanu z’ijoro (19h45).

Umuyobozi wa Batayo ya 21051 ikorera Lusambo yavuze ko uyu musirikare wishe bagenzi be yakoreraga ku kibuga cy’indege. Nyuma yo gufata umushahara we hakiri ku manywa, uyu musirikare ngo yataye akazi ke akora urugendo rw’ibirometero 8 kwishyuza amafaranga yari yaragiye aguriza bagenzi be mu kigo, ariko ntiyabasangayo.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko uyu musirikare yaje kwadukira umugore we agatangira kumukubita. Abasirikare babiri bivugwa ko bishwe ngo bakaba bari batabaye bajya gutandukanya uwo musirikare n’umugore we, agahita abarasa abegereye neza.

Irindi sasu yashakaga kurasa umusirikare wa gatatu washakaga kumuhagarika ryahushije rifata umugore we wari utwite ahita apfa. Nubwo abasirikare bagenzi be bagerageje kumuhagarika, ushinjwa ubwicanyi yabashije gucika kubera ko hari ninjoro.

Kuri uyu wa Gatandatu, mbere ya saa sita nibwo imirambo y’abishwe yashyinguwe mbere yo gusezerwaho ku cyicaro cy’ingabo mu Mujyi wa Lusambo. Hagati aho itsinda ry’abasirikare ryoherejwe mu ijoro ryo kuri uwo wa Gatanu mu ishyamba guhiga uwo musirikare wishe bagenzi be, ndetse hasohorwa amatangazo yo kumushakisha.

Si inshuro ya mbere abasirikare ba FARDC bavuzweho kwica bagenzi babo cyangwa abasivili. Mu muri Nzeri umwaka ushize muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo, umusirikare yishe abantu batatu bo mu muryango umwe.

Havuzwe ko uyu musirikare yinjiye mu rugo rw’umuturage akica umugore n’abana babiri mu bana be, anakomeretsa umugabo we ndetse n’undi mwana w’umuhungu mbere gucika. Ibi byateje umwuka mubi hagati y’abaturage n’igisirikare, aho nyuma yo gutabwa muri yombi abaturage bashatse kuhanira uwo musirikare ariko ubuyobozi bw’ingabo burabitambika.

Insoresore zahise zigenda zizana imirambo y’abo bantu bishwe ziyishyira ku biro bikuru by’ingabo zisaba igisirikare kubashyingura, igisirikare kirabyanga bukeye bwaho imirimo irahagarara mu mujyi biba ngombwa ko ubuyobozi bw’Intara n’igisirikare bimanuka bikajya gucururutsa abo baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa