skol
fortebet

Umusirikari yarashe abantu 20 bahita bapfa bamuzaniye Mama we amusaba imbabazi arabyanga akomereza no mu maduka arasa uwo abonye wese[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umusirikari wo mugihugu cya Thailand mugace ka Nakhon Ratchasima, yishe abantu 20, akomeretsa abagera kuri 42, bamuzaniye nyina bashaka ko ahagarika ububwicanyi ariko arabyanga akomeza kumisha amasasu ku baturage.

Sponsored Ad

Uyu mwicanyi yatangiye arasa abari mu muhanda nuko ajya no mu maguriro atangira kurasa abo asanzemo, aho yahereye mu iguriro ryitwa Nakhon Ratchasima, rizwi nka Korat.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byerekana uyu mugabo avuye mu modoka ari kurasa, abantu nabo bagahita bakizwa n’amaguru bahunga amasasu.

Uyu mugabo yinjiye mu iguriro ahagana i Saa Cyanda z’amanwa, atangira kurasana n’abashinzwe umutekano muri iryo guriro, inzego z’umutekano zahageze ahagana Saa Tanu z’ijoro, abarinda iryo guriro bananiwe, ari nabwo yatangiye guhigwa n’abasirikari.

Abashinzwe umutekano imbere mugihugu bahageze nabo bagerageje kurwana nawe, biranga, nibwo bazanye Nyina umubyara, bakajya bamumwereka kugirango ahagarike kurasa ariko nabyo arabyanga akomeza kurwana.

Uyu mugabo w’imyaka 32, bavugako yagerageje guhunga ashaka guca mu muryango w’inyuma ariko ntibyamukundira aribwo Polisi yahise itangaza ko yahise imurasa akahasiga ubuzima.

Ubutegetsi bwo muri iki gihugu buvugako, uyu mwicanyi yishe abantu 20, abandi 42 barakomereka, muribo 21 bakaba bari mu bitaro ariho barikuvurirwa, gusa ngo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko harimo abarembye cyane.

Ibitekerezo

  • Uyu namenye ko Yezu yavuze ko abantu bose bicisha intwaro nabo bazicwa ku munsi wa nyuma.Nta muntu n’umwe ufite uburengazira bwo kwica undi.Uko byagenda kose.Imana ivuga ko "yanga umuntu wese umena amaraso y’undi".Bisobanura ko abicanyi bose,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,itazabaha paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.Kunyonga amategeko y’Imana ni ukutagira ubwenge.Kubera ko bizakubuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa