skol
fortebet

Umusore w’imyaka 20 yafashwe ari gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 100

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 witwa Argha Biswas ukomoka mu gace ka Chakdaha gaherereye mu ntara ya Bengal mu Buhindi yafashwe ari gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 100.

Sponsored Ad

Umwuzukuru w’uyu mukecuru yaje mu cyumba cye agiye kureba uko ameze,ahageze asanga uyu musore amumereye nabi,niko guhita ahamagara abaturanyi nabo bahamagara polisi

Nkuko Polisi yabitangaje ku munsi w’ejo yafashwe n’umuryango w’uyu mukecuru ari kumusambanya ku ngufu niko guhita bamubashyikiriza.

Yagize iti “Mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru,umusore witwa Argha Biswas uzwi nka Abhijit yafashwe ari gusambanya umukecuru w’imyaka 100.”

Uyu musore yavuze ko yari yasinze atari azi ibyo akora nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi,yahamagawe n’abagize umuryango w’uyu mukecuru .

Mu buhindi ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abana bikomeje kwiyongera aho Leta yashyizeho igihano cy’urupfu ku muntu ufashwe ari gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kugira ngo bigabanuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa