skol
fortebet

Umusore wakinaga Rugby yapfuye hashize umunsi umwe akoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Navar Herbet wamenye ko arwaye cancer ku myaka 22 yakoze ubukwe n’umugore we babanaga badasezeranye mu rwego rwo kwishimana n’umuryango we n’incuti ze akabasezeraho.

Sponsored Ad

Navar Herbet, umugabo ukiri muto w’imyaka 22 y’amavuko wari uzwi cyane mu mikino ya rugby yarwaye cancer yo mu bwonko, akimara kubimenya ahitamo kumara iminsi asigaje kubaho anezerewe n’inshuti n’umuryango we batuye muri Nouvelle-Zélande, aha yabanaga n’umugore we badasezeranye, aza kugira icyifuzo cy’uko basezerana ariko yari arembye cyane.

Mu mbaraga nke yari afite yabifashijwemo n’abari bamugaragiye baramurimbisha ajya mu birori bye n’umugore we Maia n’umwana umwe bari bafitanye, byari ibirori by’akataraboneka, ibyishimo bivanze n’amarira byari byose ku batashye ubu bukwe.

Nyuma y’umunsi umwe ubukwe burangiye, nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo aho umugore yandikaga ibaruwa y’akababaro ku mbuga nkoranyambaga ati “Uyu munsi umutima wanjye uraremereye kandi ufite intimba, nabuze inshuti yanjye magara, umugabo wanjye, se w’umuhungu wanjye”.

Bakimara gukora ubukwe Umugore we yahise ashyira amashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byanejeje benshi ariko baganzwa n’amarira kubera ukuntu umugabo yari arembye, aho benshi bemezaga ko bakundanaga by’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa