skol
fortebet

Umusore yatawe muri yombi azira gufatanya n’umukobwa w’umunyeshuri bakundanaga gukuramo inda ikamwica

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

skol

Uganda umukobwa w’umunyeshuri yafashijwe n’umusore bakundana gukuramo inda iramuhitana,umusore we arafunzwe.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Kampala aho uyu musore atuye, umukobwa utatangajwe amazina akaba yari asanzwe ari umunyeshyuri ku ishuri rikuru rya International Paramedics Institute na ryo riherereye i Kampala, akaba yari yaje kumusura iwe mu rugo akamufasha gukuramo inda bivugwa ko yari yaramuteye.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 nyuma akimara gukuramo inda bikamugwa nabi akumva atangiye kuremba ni bwo yahise yirukira ku ivuriro rya Lugooba abifashijwemo n’uyu musore ariko akihagera ahita apfa.

Urupfu rw’uyu munyeshuri rwemejwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Mr Luke Owoyesigyire wavuze ko yapfuye amaze kwemera ko yakuyemo inda n’abaganga bamupimye bakemeza ko yari yayivanyemo.

Polisi yavuze ko uyu musore wahise afungwa nta muntu n’umwe wo mu muryango w’umukobwa yaba ababyeyi be cyangwa abavandimwe be bari bakabimenya kuko yari yaje atorotse. Polisi yatangaje ko byayisabye kugenzura nimero uyu mukobwa akunda guhamagara muri telefoni ye bakabonamo iy’umubyeyi (nyina) ikamuhamagara ubu umuryango we ukaba uri gushaka uburyo waza gutora umurambo aho uri mu bitaro.

Uyu muhungu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kawempe aho akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica ndetse n’ubushukanyi bwaviriyemo nyir’ugushukwa kubura ubuzima, iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 141 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa