skol
fortebet

Umusore yemeye inka zirenga 1000 z’inkwano ku mwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Kenya nyakwigendera DANIEL ARAP MOI[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

KENNI BALLO umusore w’umunyakenya utuye mu murwa mukuru Nairobi avuga ko yashenguwe cyane n’urukundo akunda umwuzukuru wa ARAP MOI ,bityo akaba yiteguye kumukwa inka zigera ku 1000 ngo ni yo yakongeraho zikagera ku 1500 yazitanga ngo ariko akegukana uyu mukobwa ukomoka mu muryango w’ibikomerezwa muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Marry Lulu Moi ni umukobwa wa GEDEON MOI akaba ari umusenateri uhagarariye agace ka BARINGO ,muri sena ya KENYA , uretse kuba ari umusenateri ni umukobwa w’uwahoze ayobora igihugu cya KENYA DANIEL ARAP MOI , uyu mukobwa bivugwa ko yakunzwe na KENNI umusore utuye Nairobi kugeza naho yafashe umwanzuro wo kujya kubimubwira iwabo ariko abashinzwe umutekano bakabimwangira.

Abegereye uyu musore baganiriye n’íkinyamakuru tuko.co.ke bavugako bo ubwabo bamuherekeje ariko bakagarurwa n’abashinzwe umutekano. Bagize bati”Tumuherekeza bwa mbere baratugaruye ndetse badufata nkabasazi nyuma tuza kubivamo ariko amukunda ku mafoto ntabwo aramubona n’’umunsi numwe imbona nkubone “

Mu butumwa uyu musore yanyuzjije mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Kenya yibukije uyu mukobwa ko ari umukobwa uruta abakobwa bose bo ku isi ndetse ko ntawamuruta mu maso ye bityo amusaba kwemera kuzamubera umugore.Yagize ati”Ndizera ko ubu butumwa buri bukugereho , ………………… ndagirango nkubwire ko ntigeze nkunda mu buzima bwanjye ariko wowe ho ndagukunda kudgirango tuzabane ubuzima bwacu bwose ndabizi ko gufata umwanzuro bikugoye ariko ndabizi nubona amafoto yanjye uzankunda………."

Si ubwambere umukobwa w’ígikomerezwa muri Kenya akundwa na bo twakwita rubanda giseseka ,inkuru iherutse niy’umukobwa w’úmukuru w’igihugu cya Kenya Ngina Kenyata wakunzwe n’úmwe mu bahanzi bakizamuka muri iki gihugu nawe agahitamo kubinyuza muri ubu buryo bwitangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa