skol
fortebet

Umutwe w’iterabwoba wa Al-shabab wigambye igitero cyaguyemo abasirikare 4 b’u Burundi

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umutwe w’iterabwoba wa Al-shabab wigambye igitero ku ngabo z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia uvuga ko cyaguyemo abasirikare bane b’u Burundi.

Sponsored Ad

Uyu mutwe uravuga ko ejo kuwa kabiri wateze igisasu imodoka yari itwaye izi ngabo mu gace kitwa Burni, mu karere ka Muhaday mu ntara ya Middle Shabelle mu majyepfo ya Somalia.

Ubuyobozi bw’ingabo za AMISOM cyangwa ubw’ingabo z’u Burundi ntacyo buratangaza kuri iki gitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro.

Ikigo cy’abanyemerika gikora ubushakashatsi ku makuru y’iterabwoba "Terrorism Research & Analysis Consortium" kiremeza ko iki gitero cyaguyemo abasirikare bane b’u Burundi.

Si ubwa mbere imodoka zirimo izi ngabo z’ubumwe bwa Afurika zitezwe ibisasu n’umutwe wa Al-shabab.

Mu minsi ishize imodoka y’ingabo za AMISOM yatezwe igisasu i Mogadishu bamwe bahasiga ubuzima.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, abarwanyi ba Al-Shabab bateze igico bica abasirikare 14 b’u Burundi bari muri AMISOM.

Umuryango w’ubumwe bwa Afurika wamaganye iki gitero ku ngabo zagiye kugarura amahoro.

Mu kwezi kwa karindwi Al Shabab yagabye igitero ku ngabo za AMISOM mu karere ka Balad yica abasirikare batandatu b’u Burundi.

Ingabo za AMISOM zimaze igihe zisubiza ibirindiro bimwe ingabo za Leta ya Somalia zivuga aho zabashije kuhagarura amahoro.

Somalia ariko iracyafite ibice byinshi bigenzurwa n’umutwe wa Al Shabab.

Byitezwe ko mu 2021 ingabo za AMISOM zizava muri Somalia.

AMISOM igizwe n’ingabo zigera ku bihumbi 20, u Burundi bufitemo abagera ku 5,000.

Ibitekerezo

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa