skol
fortebet

Umuvandimwe wa wa mwirabura wishwe urupfu rw’agashinyaguro yavuze uburyo Donald Trump yatumye aniganwa ijambo

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Philonise Floyd, umuvandimwe wa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi i Mineapolis muri Amerika amunigishije amavi, yatangaje ko yavuganye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akamwima amahirwe yo kumubwira ikimuri ku mutima.

Sponsored Ad

Floyd uvuga ko yanavuganye na Joe Biden wabaye Visi-perezida mu gihe cya Barack Obama, yabwiye umunyamakuru Al Sharpton wa MSNBC ko ikiganiro cye na Perezida Trump ku rupfu rw’umuvandimwe we cyihuse cyane. Yagize ati:

Ntiyigeze ampa umwanya wo kuvuga. Byari bigoye. Nageragezaga kumuvugisha ariko we agasa n’unkumira, bigasa nk’aho ambwira ati sinshaka kumva ibyo uvuga. Naramubwiye nti nshaka ubutabera. Navuze ko ntashobora kwizera ko bamwishe ku manywa y’ihangu.

Philonise yavuze ko yaninginze Joe Biden amusaba gushakira ubutabera umuvandimwe we, gusa ntiyahishura ibyo yamusubije. Ati:

Nasabye Visi-perezida Biden, mbere y’aho sinari narigeze ninginga umuntu. Ariko naramusabye nti ndakwinginze, wamufasha kubona ubutabera. Ndabukeneye, sinshaka kumubona ku mipira yo kwambara nk’uko bigendekera abandi. Nta wukwiye ibyo. Abirabura ntibakeneye biriya. Twese turi gupfa, ubuzima bw’abirabura buhabwe agaciro.

Ku wa kane w’iki cyumweru Philonise yari yavuze ko umupolisi wishe murumuna we akwiye igihano cy’urupfu. Bukeye bwaho Perezida Donald Tump yavuze ko yavuganye n’abo mu muryango wa George Floyd, gusa ntiyahishura ibikubiye mu kiganiro bagiranye. Trump yagize ati:

Ndagira ngo nihanganishe umuryango wa George Floyd mu izina rw’igihugu. Navuganye n’abagize uyu muryango, abantu bateye ubwoba cyane.

Nyakwigendera George Floyd w’imyaka 46 y’amavuko, yitabye Imana ku wa mbere w’iki cyumweru nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Minnesota. Impagarara zavutse mu bantu nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza urw’agashinyaguro yishwe n’umupolisi wari umupfukamye ku gikanu.

Abapolisi bane bagize uruhare mu rupfu rwe bamaze kwirukanwa ku kazi, umwe muri bo witwa Derek Chauvin ari na we wamwishe afungwa nyuma yo guhamwa n’ubwicanyi.

Kuva ayo mashusho yajya ahagaragara muri bice bitandukanye bya Leta zunze ubumwe za Amerika hari kubera imyigarambyo ikomeye y’abamagana urupfu rw’uriya mwirabura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa