skol
fortebet

Umuyobozi w’abayisilamu yafashwe agiye gukorera ubutinganyi umwana w’imyaka 15

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa rimwe mu itorero ry’abayisiramu (Imam) ryo mu Bwongereza mu mugi wa Blackburn yafashwe agiye gukorera ubutinganyi umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumwemerera amafaranga menshi. Uyu mugabo w’imyaka 45 usanzwe yubatse, yafatiwe mu cyaha gikomeye cyangwa kizira ndetse kikaziririzwa n’idini ya Isilamu aho yafatiwe mu nzira agiye kwangiza uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15.
Uyu Imam ufite abana 5,yanenzwe bikomeye n’abayoboke bo mu idini yari ayoboye ndetse basaba inzego zishinzwe umutekano (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa rimwe mu itorero ry’abayisiramu (Imam) ryo mu Bwongereza mu mugi wa Blackburn yafashwe agiye gukorera ubutinganyi umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumwemerera amafaranga menshi.

Uyu mugabo w’imyaka 45 usanzwe yubatse, yafatiwe mu cyaha gikomeye cyangwa kizira ndetse kikaziririzwa n’idini ya Isilamu aho yafatiwe mu nzira agiye kwangiza uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Uyu Imam ufite abana 5,yanenzwe bikomeye n’abayoboke bo mu idini yari ayoboye ndetse basaba inzego zishinzwe umutekano gukurikiza icyo amategeko avuga kuri iki cyaha ndetse bababazwa n’uko uyu muntu wari ukomeye muri Islam yayisize icyasha aho bahise bamweguza nta mpaka.

Mu kiganiro yagiranye n’uyu mwana w’umuhungu mbere yo gufatwa,yamubajije amafaranga yifuza kugira ngo bakore ubutinganyi niko guhita ajya kumureba kuko umubyeyi w’uyu mwana yari yamusize mu rugo wenyine agiye ku kazi.

Nyuma yo gufatwa,uyu Imam yasabye polisi ko bamurindira umutekano kuko atinya ko abasilamu bagenzi be bashobora kumwivugana kubera ko yari agiye gukora icyaha cyangwa urunuka na Islam.

Uyu mugabo yagerageje guhisha isura ye ubwo yari amaze kugera mu maboko ya polisi ndetse abanyamakuru ba The Sun dukesha iyi nkuru, ntibashoboye kumenya izina rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa