skol
fortebet

Umuyobozi w’Inyeshyamba zakoranye na FDLR yishyize mu maboko y’Ingabo za Congo

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Inyeshyamba zakoranye na FDLR zitwa Union of Congolese Patriots for Peace (UPCP), Lafontaine Sikuli ku wa Mbere w’iki cyumweru yishyize mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC).

Sponsored Ad

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita kuru uyu wa Kabiri tariki 5 mata nyuma y’ibiganiro na Komite y’umutekano mu Mujyi wa Goma. Guverineri Kasivita ati:

Twakiriye icyemezo cy’aba bayobozi b’inyeshyamba biyemeje guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Twizeye ko bazadufasha kumvisha bagenzi babo bagikomeje ibikorwa byitwaje intwaro ngo nabo bashyire intwaro hasi.

Yakomeje agira ati “ Politiki ya Leta kuri Kivu y’Amajyaruguru ni ugishyira akadomo ku kibazo cy’umutekano.”

Lafontaine Sikuli, wakoranye n’inyeshyamba zikomoka mu Rwanda, Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) mu myaka ya za 2010 yamanitse amaboko ari kumwe na mugenzi we, Jetaime Kakule.

Abasesengura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko izi nyeshyamba zahisemo kumanika amaboko nyuma y’ibitero bikaze zagabweho kuva mu Kwakira 2019. Ibi ngo byashegeshe imitwe y’inyeshyamba iri muri ako gace ku buryo bukomeye, bityo ngo nta yandi mahitamo.

Umwe mu basesenguzi baba i Goma, Eugene Kabange yabwiye Andalou Agency dukesha iyi nkuru ko:

Lafontaine Sikuli ari umwe mu bahoze mu bayobozi ba Mai-Mai mu karere. Uyu ntiyari agifite imbaraga, cyane ko yatakaje abarwanyi benshi. Yari ku gitutu, nta mahitamo yandi asigaranye uretse gukoresha amahirwe yatanzwe na Leta ya Kinshasa yo kumanika amaboko.

Sikuli, na we wari usanzwe afite inyeshyamba mu gace ka Lubero mu Majyaruguru ya Kivu na we avuga ko yiteguye gukorana na Leta mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Uyu yagize ati:

Nazirikanye ibyatagajwe na Perezida, Felix wasabye ko haba amahoro. Nabonye ko afite ubushake bwo kugarura amahoro muri Congo by’umwihariko mu burasirazuba.

UPCP ni umutwe w’inyeshyamba wiganje ahitwa Bunyatenge mu Majyepfo ya Lubero. Mu myaka itanu ishize, wiyunze kuri FDLR nk’uko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’Amajyaruguru, GADHOP, ubitangaza. Gusa ngo uku kwishyira hamwe kwajemo kidobya mu 2015 ubwo habagaho ukutumvikana ku bijyanye n’imiyoborere.

Imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwishyira mu maboko ya FARDC nyuma y’aho Perezida Tshisekedi atangarije ko azakora uko ashoboye iyi mitwe akayirandura burundu. Benshi mu nyeshyamba zifite aho zihuriye n’u Rwanda, barishwe, abandi bafatwa mpiri, abandi bamanika amaboko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa