skol
fortebet

Umuyobozi wa FBI uherutse kwirukanwa na Trump agiye gutanga ubuhamya kubyamubayeho

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’ inteko nshingamategeko ishinzwe ibibazo by’ubutasi yatangaje ko James Comey uherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa FBI yemeye kujya imbere yayo gutanga ubuhamya mu ruhame.
Ibyo ngo azabikora nyuma y’umunsi w’ikiruhuko wo kwibuka intwari zaguye ku rugamba uzaba ku itariki ya 29 z’ukwa gatanu.
Umukuru w’iyo komisiyo, Richard Burr wo mu ishyaka ry’aba Repubulikani, yavuze ko yizeye ko Comey azasobanura neza ibyamubayeho mu minsi ishize.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku ruhande (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’ inteko nshingamategeko ishinzwe ibibazo by’ubutasi yatangaje ko James Comey uherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa FBI yemeye kujya imbere yayo gutanga ubuhamya mu ruhame.

Ibyo ngo azabikora nyuma y’umunsi w’ikiruhuko wo kwibuka intwari zaguye ku rugamba uzaba ku itariki ya 29 z’ukwa gatanu.

Umukuru w’iyo komisiyo, Richard Burr wo mu ishyaka ry’aba Repubulikani, yavuze ko yizeye ko Comey azasobanura neza ibyamubayeho mu minsi ishize.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku ruhande rw’abo mu ishyaka ry’abademokarate, Mark Warner, yavuze ko ari byiza rwose ko Comey ahabwa umwanya wo kwivugira ubwe uko byagenze kandi ko ari byiza ko Abanyamerika babyumva.

Tariki 10 Gicurasi 2017 nibwo Perezida Trump yahambirije James Comey wayoboraga FBI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa