skol
fortebet

Umwalimu wo muri Kaminuza ya Makerere washyizwe ku karubanda n’umukobwa yasambanyije yifashishije Camera ya Telefone,Yakatiwe

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Mata 2018, umunyeshuri wo muri Kenya muri Makerere Univerity, Njoroge Racheal Njeri yahohotewe n’umwalimu we Edward Kisuze wamurigase ku gahato mu myanya ye y’ibanga maze akamufata amashusho none uyu mwarimu yakatiwe ategekwa gutanga amande.

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’umuhanda wa Buganda, Madamu Miriam Akello yakatiye Edward Kisuze wahoze ayobora kaminuza ya Makerere ihazabu y’amafaranga miliyoni 4 cyangwa imyaka ibiri y’igifungo azira gusambanya uwahoze ari umunyeshuri, Njoroge Racheal Njeri.

Madamu Miriam Akello yagize ati "Ibintu byose byakorewe ihohoterwa riteye isoni byagaragaye nta gushidikanya na gato abatangabuhamya bamushinjije. Uregwa rero yakatiwe ihazabu ingana na miliyoni 4 z’amashilingi cyangwa atubyubahirije agahabwa imyaka ibiri y’igifungo ”, .

Ibi bikaba byarabereye mu gihugu cya Uganda, muri kaminuza ya Makerere, muri Mata 2018 aho iyi inkuru yabiciye bigacika kubera aya mafoto y’umunyeshuri wasambanyijwe n’umwarimu wo muri iyi kaminuza, ubwo yageraga mu biro aje gufata ibyangombwa bye birimo n’indangamanota.

Uyu mwarimu witwa Kisuze Edward ibi bintu bikaba byaratumye atabwa muri yombi,kuko ngo yahatirije uyu mukobwa witwa Njoro Racheal ko bakora imibonanompuzabitsina, umukobwa abonye ntahandi aramucikira aremera gusa yifotora (selfie) uyu mugabo atabizi ubwo umutwe we yari yawushyize mu maguru y’umukobwa nk’uko bigaragara.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Kenya abisobanura, kugirango uyu mugabo afatishe uyu mukobwa, yamubwiyeko azamufasha kubona akazi mu bijyanye n’amasomo yahawe ari nabyo ahanini byatumye aza gufata ibyangombwa ari wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa