skol
fortebet

Umwamikazi Elizabeth yatangaje ibihano bikarishye yafatiye Harry na Meghan nyuma yo kubemerera kuva I Bwami

Yanditswe: Sunday 19, Jan 2020

Sponsored Ad

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth yandikiye ibaruwa irambuye Harry na Meghan bari ibikomerezwa mu muryango w’I Bwami ariko bagahitamo kubivamo bakajya kwigenga.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byamenyekanye ko nyuma y’umwaka n’igice Harry ashyingiranywe n’uwahoze ari umukinnyi w’amafilime Meghan Markle,bombi bifuza kuva I Bwami bakajya kuba muri Canada ndetse barambiwe kuba muri Frogmore Cottage bari batuyemo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Harry n’umugore we Meghan Markle, batangaje guca amarenga ko batakiryohewe no kub I Bwami ndetse aba bombi bivugwa ko batasangiye n’umwamikazi Elizabeth Noheli nkuko bisanzwe bigenda ku banyacyubahiro b’I Bwami.

Ibyari ibihuha byaje kuba impamo aba bombi batangaza ko bagiye kubaho mu buzima bwabo, bakemera kuva mu myanya bari bafite nk’abanyamuryango bakomeye b’ubwami bw’u Bwongereza.

Aba bombi bavuze ko bashaka kwigenga mu bukungu ariyo mpamvu nyuma yo kugirana ikiganiro na Harry,Umwamikazi Elizabeth yasohoye ibaruwa ndende abashimira ubwitange bwabo mu minsi ishize ariko abamenyesha bimwe mu byo batemerewe.

Muri iyi baruwa umwamikazi yabwiye aba bombi ko batazongera kumuhagararira mu buryo bwose nkuko byari bisanzwe gusa bo basezera bavuze ko bifuza gukomeza kubikora.

Umwamikazi yavuze ko batazamburwa amazina y’icyubahiro ya Duke na Duchess of Sussex ariko batazongera kuyakoresha mu ruhame ndetse ngo ntibazongera kubona amafaranga aturuka mu misoro ya rubanda yahabwaga I Bwami.

Aba bombi bagomba kugarura miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 400 by’amapawundi byatanzwe kugira ngo hubakwe inzu babagamo ya Frogmore Cottage gusa uguhe basuye Ubwongereza bemerewe kuyikoresha.

Ibaruwa igira iti “Nyuma y’amezi menshi tuganira ndetse n’ibiganiro biheruka,nishimiye ko twese hamwe twabonye uburyo bwo gufasha umwuzukuru wanjye n’umuryango we.

Harry, Meghan na Archie bazakomeza gukundwa nkabagize umuryango wanjye. Numvise neza ububabare bahuye nabwo mu myaka ibiri ishize bituma nshyigikira icyifuzo cyabo cyo kuba mu buzima bwabo bwite.

Ndabashimira kubera imirimo myiza bakoreye iki gihugu, Commonwealth n’ibindi ndetse ndashimira Meghan ukuntu yabashije kumenyera vuba ubuzima bw’umuryango wacu.

Umuryango wanjye wizeye ko bazabasha kugera ku cyifuzo cyabo cyo kubaka ubuzima bwabo bwite.”

Icyakora ubwami bw’Ubwongereza buzakomeza kuriha amafaranga y’umutekano w’aba bombi aho bazaba batuye muri Canada.

Harry warwanye mu ngabo z’Ubwongereza agomba kwamburwa amazina y’icyubahiro yahawe mu gisirikare kandi ngo ntabwo azongera kubarwa mu bikomerezwa 30 byo mu muryango wa UK.

Meghan ushinjwa kuba intandaro yo gutuma Harry yemera guhara icyubahiro n’imibereho y’I Bwami,amaze iminsi yibera muri Canada we n’umuhungu we Archie mu gihe uyu mugabo we yabaga mu Bwongereza areba ko bamwemerera kuva I Bwami.

Byatangiye havugwa ubwumvikane buke hagati ya Meghan Markle n’umugore w’igikomangoma Willian witwa Kate Middleton ndetse hari amakuru avuga ko uyu mugore yateje akavuyo kenshi I Bwami ariyo mpamvu yahisemo kuhava.


Harry na Meghan n’umwana wabo Archie bikuye i Bwami bajya gutura muri Canada

Ibitekerezo

  • Mu Buzima biba byiza gufata icyemezo gikarishye ariko giha icyerekezo imibereho yawe wihitiyemo. Harry yubatse amateka meza y urukundo azakomeza kwibukwa igihe kirekire

    Ibintu bibera muli iyi si birasetsa.Ngo ni "ibikomangoma" by’ibwami?Ibyo se bizababuza kurwara no gupfa?Ni abantu kimwe n’abandi.Muli Zaburi 146:3,4,haravuga ngo "Ntimukizere umwana w’umuntu.Umwuka we umuvamo agasubira mu gitaka".Ikibabaje nuko usanga aho gushaka Imana,abantu bizera abantu bakomeye.Nkuko uwo murongo uvuga,nabo bazapfa nkuko nawe uzapfa.Ariko nushaka Imana ukiriho,izakuzura iguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze kandi ntashobora kubeshya.Ikibabaje nuko abantu batajya bita kuli iyo nama,ahubwo bakizirika ku bantu bakomeye no gushaka ubutunzi,nyamara bazabuta ejo bakajya mu gitaka.

    utarumva imbaraga z’umugore arazibarirwa nawe azazumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa