skol
startimes

Umwana w’imyaka 12 ufite ubwenge budasanzwe yatangiye kwiga muri Kaminuza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 30 October 2019 Yasuwe: 3763

Umuhungu wo muri Ghana ufite imyaka 12 y’amavuko n’ubwenge budasanzwe yemerewe kwiga muri kaminuza mu ishami ry’imiyoborere gahunda afite afite akaba ari ukuba Perezida.


Uyu mwana yitwa Viemens Bamfo niwe munyeshuri muto kurusha abandi 30,000 bamaze kwiyandikisha gutangira amasomo muri ’University of Ghana.

Yatsinze ikizamini kimwemerera kwiga kaminuza nyuma yo kwigishwa na se Robert Bamfo bari mu rugo nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Peacefmonline abitangaza.

Uyu mwana yabwiye iki kinyamakuru ko intego ye ari ukuzayobora igihugu. Muri iyi kaminuza azakurikirana amasomo ya ’public administration’.

Yagize ati: “Ndashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ndashaka guteza imbere Ghana bya nyabyo ikaba igihugu cyigenga koko nk’Ubushinwa, Amerika Ubwongereza n’ibindi.”

Mu byo aziga harimo itegeko nshinga, uburyo bunyuranye bw’imiyoborere, amahame yo kuyobora, ubukungu n’ibaruramari.

Se, yarangije kaminuza mu bijyanye na ’Chemical Engineering’ avuga ko ibyo umuhungu we yagezeho bitamutunguye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Uyu mwana anyibukije igihe YESU yigishaga Abafarisayo muli Jerusalem Temple,afite nawe imyaka 12.Nubwo Abafarisayi bari barize cyane muli Rabbinic Schools,Yesu yabarushaga ubwenge mu bintu byerekeye Imana na Bible.Ni nako bimeze uyu munsi.Abakristu nyakuri,usanga barusha ubwenge Abapadiri na Pastors benshi mu byerekeye Bible (accurate knowledge).Urugero,mu gihe bo bigisha abayoboke babo ko hariho imana data,imana mwana n’imana mwuka wera,bakabyita ubutatu kandi bakongeraho ko ari "amayobera matagatifu",Abakristu nyakuri bigisha ko hariho Imana imwe,SE wa Yesu witwa Yehova.Muli Yohana 14:28,Yesu ubwe yigishaka ko SE amuruta.We n’Abigishwa be,nta na rimwe bigishaga ko imana ari ubutatu.

    October 2019

Inzindi nkuru

Congo:Iperereza rirarimbanije ku kayabo k’amafaranga yo guhemba abakozi ba...

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iperereza ku irengero rya...
18 September 2020 Yasuwe: 943 0

Kizito Mihigo yahawe igihembo cya ‘Václav Havel International’, bwa mbere...

Bwa mbere mu mateka, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa...
18 September 2020 Yasuwe: 4427 0

Ubutegetsi bushya bw’u Burundi nta kizere bufitiwe mu kubahiriza...

Ubutegetsi bushya bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye...
18 September 2020 Yasuwe: 674 0

Sudani: Abasaga 40 bafatanywe ibiturika byinshi byasenya umujyi wose wa...

Abategetsi bo muri Sudani batangaje ko abantu 41 batawe muri yombi, nyuma...
18 September 2020 Yasuwe: 799 0

Umukobwa wa Paul Rusesabagina yanenze imyitwarire y’igihugu cy’u...

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yanenze imyitwarire y’igihugu...
17 September 2020 Yasuwe: 8381 0

Yiswe umubyeyi w’ikinyejana nyuma yo kugurira abakobwa be 3 imodoka zihenze...

Florence Ifeoluwa Otedola, umukobwa w’imyaka 27 uzwi nka Dj Cuppy,...
17 September 2020 Yasuwe: 8487 0