skol
fortebet

Umwana w’imyaka 14 yiyahuye mu muhanda wa Gari ya moshi iramugonga nyuma yo kunyuzurwa na bagenzi be

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwana witwa Sam Connor w’imyaka ukomoka mu Bwongereza yakoze amahano kuwa mbere w’iki cyumweru,ubwo yaryamaga mu muhanda wa gari ya moshi iramugonga bitewe na bagenzi be bamunyuzuye ku ishuli.

Sponsored Ad

Ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuwa Mbere taliki ya 15 Nyakanga uyu mwaka,nibwo uyu mwana muto yafashe umwanzuro wo kwiyahura mu muhanda wa gari ya moshi iramugonga bitewe na bagenzi be 50 bamunyuzuye bikamurakaza.

Uyu mwana akimara kunyuzurwa na bagenzi be 50,yababwiye ko agiye kwiyahura kubera umujinya,niko kugenda aryama mu muhanda wa gari ya moshi bari kureba kugeza ubwo yaje iramugonga.

Mukase wa Sam witwa Deborah Barrett yabwiye Dailymail ati “Birababaje cyane.Biteye agahinda abakobwa banjye batatu bafite intimba.Nta muntu wabyiyumvisha.Umukobwa wanjye muto yambwiye ko yaryamye hasi gari ya moshi imuca hejuru.Yari umwana muto ukunda gusetsa cyane.Umuryango wose uri mu gahinda.”

Umuryango w’uyu mwana utuye ahitwa Chertsey muri Surrey,mu Bwongereza watangaje ko wacitsemo igikuba nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’uyu muhungu wabo.



Ibitekerezo

  • Abantu biyahura ku isi buri mwaka bagera kuli 1 million.Muli abo,statistics zerekana ko 800 000 aribo bapfa,naho 200 000 bikanga.Hafi ya bose babiterwa n’ibibazo baba bafite.Ese hari igihe ibibazo bizashira ku isi?Yego rwose.Imana ifite calendar ikoreraho.Nkuko bible ivuga,Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa.Hanyuma igakuraho indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga.Ndetse n’ubukene,akarengane,etc…Hanyuma isi yose ikaba paradizo,izategekwa n’abantu bake bazajya mu ijuru,bakaba Abami n’Abatambyi nkuko bible ivuga.Icyo dusabwa ni iki kugirango tuzabe mu isi nshya cyangwa ijuru rishya bivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13?Ni ugushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Bible yerekana neza ko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana batazaba muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa