skol
fortebet

Umwana w”umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko yababaje benshi nyuma yo kwiyahura kubera ko yari amaze gutsindwa ikizamini cy’imibare[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umwana w”umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko yababaje benshi nyuma yo kwiyahura, kubera ko ngo yari amaze gutsindwa ikizamini cy’imibare.

Sponsored Ad

Joel Phiri, uyu mwana w’umuhungu wo mugihugu cya Zambia ngo yitakarije icyizere ubwo yakoraga ikizamini cya nyuma mu mashuri abanza.

Abana biganaga na Joel ndetse n’umwarimu wamwigishaga, babwiye ikinyamakuru Zambian News ko, uyu mwana yiyahuye nyuma yo kubona ko atazabasha kugera ku nzozi ze zo kuba umuganga kubera ko yari amaze gutsindwa isomo yabonaga rizabimufashamo.

Basanze yimanitse mu mugozi inyuma y’ikigo yigagaho mugihe abandi bari mubyishimo bamwe bishimira amanota babonye mu bizamini bakoze.

Nubwo abo ku ishuri bavugako uyu mwana yiyahuye kubera gutsindwa amasomo yagombaga kuzatuma akabya inzozi ze, hari n’abavugako yabitewe nuko Nyirarume yari yamusabye kumukorera urutonde rw’amasomo yose yagiye atsindwa bamubwirako narenga atatu batazongera kumwishyurira ishuri akaba aribyo byatumye yiyambura ubuzima.

Polisi yo mugihugu cya Zambia, yahamijeko yamenye urupfu rw’uyu mwana wari ukiri muto bavugako batangiye iperereza kugirango bamenye icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa