skol
fortebet

Umwana w’umuhungu yari agiye gufatwa ku ngufu kuri Bonane Imana ikinga akaboko

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umwana w’imyaka 11 bari bagiye kumufata ku ngufu muri Captown ku munsi wa Bonane aho yari yajyanye n’ababyeyi be kuri Piscine kuryoshya.

Sponsored Ad

Mu gihe abatari bake muri afrika y’epfo baryohewe n’umwaka mushya wa 2020, hari n’abandi basa n’abawutangiye nabi. Aho twavuga nk’umwana w’umuhungu bashatse gufata ku ngufu.Amakuru dukesha News 24 avuga ko umwana w’imyaka 11, bashatse gufata ku ngufu aho bogera hazwi nka Piscine, yitiriwe Sea Point Pavillon, mu mugi wa Cap Town.

Igipolisi cyatangaje ko uwakekwagaho icyo cyaha yabashije guhunga igipolisi kitarahagera. Kuko mu gice kijyamo abanywa itabi, ariho icyo cyaha cyagiraga ngo kihabere, ariko Imana iratabara. Nibwo abantu babibonye bihutiye kubwira nyina w’uwo mwana, noneho nawe yihutira gutabaza Polisi.

Ababyeyi batari bake ku mbuga nkoranyambaga bakaba babyamaganye, aho bifuza ko uwo mukozi w’ikibi yashakishwa agafatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa