skol
fortebet

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wamaze iminsi 4 asambanywa ku ngufu n’umuyobozi w’imbonerakure ababyeyi be bakomeje guterwa ubwoba

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yamaze iminsi ine asambanywa ku ngufu n’umuyobozi w’imbonerakure none n’ababyeyi be bakomeje guterwa ubwoba mu gihe banabujijwe kujya kuvuza umwana wabo ngo bitazajya hanze.

Sponsored Ad

Uyu mwana atuye ahitwa Monge-Kiramata, muri zone Ntega yo muri Komini Ntega, ho mu Ntara ya Kirundo. Biravugwa ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe ku ngufu iminsi ine yose, guhera ku wa 1 Nyakanga kugeza kuri 4 Nyakanga.

Ni icyaha ngo cyakorerwaga mu nzu iherereye mu mudugudu wa Monge-Kiramata, muri Komini Ntega, mu Ntara ya Kirundo. Uyu mwana ngo akaba yarafashwe ku ngufu n’imbonerakure yo muri iki gice nyuma yo kumara imini ine amusambanya ajya kumujugunya mu bihuru.

Amakuru agera kuri RPA avuga neza ko uyu mwana yabonywe n’abagenzi bigenderaga bakamujyana ku kigo ndera buzima cya Ntega aho yaherewe ubutabazi bw’Ibanze. Ayo makuru ariko akomeza avuga ko bitewe n’ukuntu umwana yaramerewe nabi cyane ababyeyi be bagiriwe inama yo kumujyana ku bitaro ariko uyu muryango ukabuzwa gusohoka muri zone Ntega kugirango ayo mahano atamenyekana ku karubanda.

Ikindi kandi ngo nuko uyu uryango watewe ubwoba ubuzwa gutanga ikirego mu rwego rwo kumenya ko bafunze umunwa, ayo makuru akomeza avuga ko umuyobozi w’umudugudu wa Monge-Kiramata, Bwana Habimana Gerald aherekejwe n’imbonerakure z’aha hantu babwiye ababyeyi b’umwana ko nibaramuka bagize icyo bavuga umuryango wose uzarimburwa. Abaturage bo muri zone Ntega bakaba basaba ko icyaha nk’iki cyabaye nk’umucop cyahanwa bikomeye n’amategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa