skol
fortebet

Umwana w’umukobwa yirashe isasu mu isura ari kwifatira selfie ku mbunda ya se

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ukomoka mu gace kitwa Mytishchi mu mujyi wa Moscow yirashe isasu mu mutwe ubwo yarimo yifotora selfie afashe imbunda ya se kugira ngo azemeze abanyeshuli bagenzi be.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utavuzwe amazina, yibye iyi mbunda ya se ayinjiza mu cyumba cye agerageza kwifotora ayitunze kubw’ibyago bye aba akoze ku mbarutso arirasa gusa ntiyapfuye kuko yahise ajyanwa kwa muganga bamwitaho.

Uyu mwana yirashe akananwa kavaho bamujyana kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwiba iyi mbunda ya se.

Abapolisi yavuze ko uyu mukobwa yibye se iyi mbunda kugira ngo aze kwifata selfie ayifite bitume yemeza ku mbuga nkoranyambaga inshuti ze bigana.

Akimara kwirasa,ababyeyi be bumvise isasu bahita binjira mu cyumba cye basanga ari kuvirirana bamujyana kwa muganga.

Abashinzwe umutekano bakomeje guhata ibibazo se w’uyu mwana utazi kubika neza imbunda ye bikaba byari bimuviriyemo gutakaza umwana we.

Ibitekerezo

  • ibyagobibah papawe naruhare yagira nukur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa