skol
fortebet

Umwana yisiramuje icyuma bahatisha nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura kwa muganga

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umwana w’imyaka 10 uvuka muri Kenya yafashe umwanzuro wo kwikebesha (kwisiramuza) icyuma gihata nyuma yo kubaza ababyeyi amashilingi 1000, angana n’ibihumbi birenga 9000 by’amafaranga y’u Rwanda yo gukoresha uyu mugenzo, barayabura.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha The Citizen TV, avuga ko uyu mwana yisiramuye mu kwezi gushize kubera ko yari afite ikibazo cy’uko yaserezwaga n’abandi bana bangana mu gihe bari bamaze mu kiruhuko.

Umuryango w’uyu mwana nta bushobozi wari ufite, yewe ngo babuze n’ayo bakwishura Kisii batuyemo, bahitamo kumusubiza mu rugo kandi akeneye ubuvuzi bwihariye. Kugeza ubu uyu mwana ntabwo arakira, ubuzima bwe ngo bumeze nabi, gusa batangiye gutabaza ngo leta ibafashirize umwana.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko igikorwa cyo gukebwa/gusiramura mu majyaruguru y’Afurika kigeze kuri 92% ahanini bitewe n’ubwiganze bw’abayoboke ba Islam bemera ko iki gikorwa gikwiye, mu gihe mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara kiri kuri 62%.

Muri Kenya, iki gikorwa kinafatwa nk’umugenzo wa gakondo kigeze kuri 84%, kikaba gikorerwa mu bitaro n’amavuriro, ku rundi ruhande bigakorwa n’abavuzi ba gakondo nko muri Kikuyu, agace katsimbaraye ku muco n’imyemerere gakondo, bo bifashisha ibyuma bihata gusa isaranganwa ryabyo OMS ivuga ko rigira ibyago byo kwanduzanya indwara zirimo SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa