startimes

Umwarimukazi wo muri Uganda watutse Perezida Museveni yagizwe umwere[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 23 February 2020 Yasuwe: 1887

Umwarimukazi wa kaminuza muri Uganda, DR Stella Nyanzi yatsinze urubanza rw’ubujurire yaregwagamo icyaha cyo gusesereza perezida Yoweri Museveni anyuze kuri interineti.



Umucamanza wo mu rukiko rukuru yategetse ko Dr Nyanzi afungurwa ako kanya, yongeraho ko urukiko rw’ibanze rwamuhamije icyaha, rutari rubifitiye ububasha kandi ko Nyanzi atabonye ubucamanza buboneye kubera ko yangiwe amahirwe yo gutegura uburyo bwo kwiregura.

Mu kwezi kwa Cyenda 2018, Madamu Nyanzi yahamijwe icyaha kubera ubutumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ku myanya myibarukiro ya nyina wa perezida.

Yakatiwe gufungwa amezi 18 muri gereza mu kwa Munani 2019, kandi afunguwe yendaga kurangiza igifungo cye.

Mu gihe cy’urubanza rwe, Madamu Nyanzi yanze gufungurwa by’agateganyo, bityo akaba yari amaze gufungwa amezi icyenda muri gereza ku gihano yahawe.

Igihe umwanzuro w’urukiko wamuhanaguragaho icyaha, yakoresheje amaboko mu gusa n’ukora ibimenyetso byo gusomana ariko anazamura urutoki rwa musumbazose. Uru rutoki rukoreshwa mu gutukana.

Inkuru ya BBC ivuga ko mbere y’uko isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ritangira, yari yabanje kwifotoza no gukora kwamamaza ubwanditsi bwe bw’ibisigo yakoreye muri gereza.

Uyu mwarimukazi muri Kaminuka akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa kiremwamuntu, aracyakurikirayweho ibyaha mu rundi rubanza rutandukanye n’uru.

Ni mu kirego cyatewe n’ubutumwa bwo kuri Facebook yisemo Perezida Museveni ngo ni ’a pair of buttocks’ (imbumbe y’amabuno ugenekereje mu Kinyarwanda).

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yafunguwe

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated)...
6 July 2020 Yasuwe: 3847 1

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye...

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye...
3 July 2020 Yasuwe: 4514 1

Igihugu cya Uganda cyapfushije Abajenerali 2 ku munsi umwe biyongera ku...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nyakanga 2020, igisirikare cya...
3 July 2020 Yasuwe: 1584 0

Umugabo yishwe na coronavirus nyuma yo kwanduza abarenga 100 mu bukwe...

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya...
3 July 2020 Yasuwe: 1092 0

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kamena 2020, uwahoze ari umudamu wa mbere...
1 July 2020 Yasuwe: 697 0

Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yinjiye muri Guverinoma y’u...

Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni,...
29 June 2020 Yasuwe: 6965 1