Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye cy’i Bujumbura ejo ku wa kabiri Polisi yataye muri yombi umugenzi w’Umwongereza ashinjwa gutwara amabuye y’agaciro mu buryo butemewe nk’uko abategetsi babyemeza.
Uyu mugabo utatangajwe umwirondoro yari agiye gufata indege ya Kenya Airways afite ibiro 6,5 by’amabuye y’agaciro ariko adafite ibyangombwa bimwemerera kuyavana mu gihugu.
Ibi byatangajwe na Emmanuel Habimana uyobora urwego rushinzwe indege za gisivile mu kiganiro yahaye abanyamakuru nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Xinhua News bya leta y’Ubushinwa.
Bwana Habimana yavuze ko uyu ukekwa yagerageje guha abapolisi ruswa y’amadorari 40 ya Amerika (75,000 Fbu) ngo bamureke agende ariko bakanga kuyakira.
Kuvana amabuye y’agaciro mu Burundi bisaba ibyangombwa bitangwa na banki nkuru y’u Burundi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi hamwe n’ikigo gishinzwe imisoro.
Uregwa yashyikirijwe ubucamanza nk’uko bitangazwa na Bwana Habimana.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter