skol
fortebet

Undi murinzi wa Bobi Wine yagonzwe

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igongwa ry’umurinzi wa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda witwa Senteza Francis, kuri ubu hagonzwe undi witwa Ashraf, ahita avunika akaguru.

Sponsored Ad

Abo mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) bavuze ko uyu murinzi wa Bobi Wine wamenyekanye ku mazina ya Ashraf, yagonzwe mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari agiye mu nama yari guhuza NUP n’abanyamakuru.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ivuga ko imodoka yagonze uyu murinzi Ashraf itamenyekanye. Umurinzi wa mbere wagonzwe, Senteza Francis, abo mu ishyaka NUP bavugaga ko yagonzwe na Military Police, ariko iyi ngingo UPDF ikaba yarayihakanye yivuye inyuma, hakaba hari kwibazwa icyaba cyihishe inyuma y’iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa