skol
fortebet

Urinda umuyobozi wasize imbunda mu bwiherero yirukanywe

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umupolisi ukora akazi ko kurinda uwahoze ari umuyobozi mu Bwongereza, uzwi nka David Cameron, yahagaritswe nyuma yo kwibagirira imbunda mu bwiherero bw’indege.

Sponsored Ad

Igipolisi cy’Ubwongereza cyemeje ko uwo mupolisi yakuwe mu kazi kandi akaba arimo akorwaho iperereza nyuma y’aho ibyo yakoze bimenyekaniye.

Iyo mbunda bivugwa ko yari yuzuye amasasu, yatowe n’umugenzi hasigaye umwanya muto ngo indege ihaguruke, ayitora iri kumwe na passport ya Bwana Cameron.

Indege barimo y’ikompanyi British Airways yakererejwe igihe kingana n’isaha imwe, kuko umupilote yarimo yumvisha abagenzi ko abarinda bya hafi abategetsi bemerewe kwinjirana imbunda mu ndege.

Bivugwa ko nyuma iyo mbunda yahise ikurwa muri iyo ndege.

Iyo mbunda, bivugwa ko yari iyo mu bwoko bwa 9mm Glock 17 pistol, bivugwa ko yasizwe muri ubwo bwiherero n’umupolisi ucunga abantu bya hafi wo mu rwego rwa Met’s Specialist Protection, akaba yari yayikuye mu rwubati rwayo arimo yihagarika.

Passport ya Bwana Camero hamwe n’iy’uwo mupolisi, basanze ziri kumwe n’iyo mbunda, nk’uko bitangwaza n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Sun.

Umuvugizi w’igipolisi cy’Ubwongereza yagize ati: "Turabizi neza ibyo byabereye mu ndege yari ije mu Bwongereza itariki 3 Gashyantare kandi uwo mupolisi yakuwe mukazi.

"Ibi byabaye twabifashe nk’ibihambaye cyane kandi twatangije iperereza ry’imbitse."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa