skol
fortebet

Urubanza rwa Sankara wari umuvugizi wa FLN rwamenyekanye igihe ruzatangirira naho ruzabera

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Ubutabera bw’u Rwanda bwamaze gutangaza ko urubanza rwa Nsabimana Callixte uzwi nka Majoro Sankara rwimuriwe mu rugereko rw’ urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga kuwa 24 Ukuboza uyu mwaka.

Sponsored Ad

Kuwa 24 Ukuboza 2019, nibwo Nsabimana azatangira kuburana mu mizi, yiregura ku byaha 16 akurikiranyweho.

Ibyaha 16 Sankara aregwa birimo: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Nsabimana yemeye ibyaha byose ashinjwa, asaba abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi.

Ku wa 15 Ukuboza 2018,nibwo umutwe wa FLN Sankara yari abereye umuvugizi wagabye ibitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, mu bilometero 3.5 uvuye ku ishyamba rya Nyungwe,aho bahagaritse banatwika imodoka eshanu zirimo Coaster eshatu, bicamo abantu batandatu.

FLN yongeye kugaba ikindi gitero i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, nacyo cyahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse imodoka ziratwikwa.

Urundi rubanza ruzaburanishirizwa i Nyanza ni urwa Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bari mu mutwe wa FDLR. Ruzaburanishwa kuwa 31 Ukuboza 2019.

LaForge Fils Bazeye yari asanzwe ari Umuvugizi wa FDLR mu gihe Lt. Col. Abega yari ashinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa