addresiya
startimes

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwanditse amateka mashya rushyira ku isoko mudasobwa yarwo ya mbere ihendutse

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 July 2019 Yasuwe: 1482

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwanditse amateka mashya aho rwashyize ku isoko mudasobwa yarwo ya mbere ihendutse izaba igurishwa $1099.



Ni ubwa mbere mudasobwa zikorwa na Apple zashyizwe ku giciro cyo hasi kuva iyi sosiyete yashingwa. Mudasobwa nshya zashyizwe hanze zirimo iya MacBook Air n’iya MacBook Pro ifite inch 13, ni ukuvuga nibura sentimetero 33.

CNN dukesha iyi nkuru yatangajeko izi mudasobwa zagabanyirijwe igiciro mu rwego rwo korohereza abanyeshuri, uretse kuba ziri kuri iki giciro ku banyeshuri ho hagabanutseho andi mafaranga kuko bayibona ku madorali y’Amerika 999.

Ubusanzwe Apple izwiho kugira mudasobwa na telephone (iPhone) zihagazeho kubera ubwiza bwazo ndetse n’ibiciro biba biri hejuru, akenshi utunze igikoresho cya Apple agaragara nkufite amafaranga.

Ubusanzwe mudasobwa zikorwa na Apple zaguraga amadolari arenga 1500 cyangwa 2000 bitewe n’ubwoko bwayo.

Biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka Apple izahindura igice cya mudasobwa cya Keyboard bakora, kizaba cyubatswe mu buryo buzatuma ama-button ya mudasobwa adashobora kumeneka cyangwa ngo yangizwe n’ivumbi n’umucanga.

MacBook Air na MacBook ifite inches 12 zasohowe bwa mbere mu 2015. MacBook ya inches 12 (cm 30) yari nto cyane ndetse ifite ubushobozi budahagije ugereranyije na MacBook Pro ariko ikayirusha guhenda.

Apple yatangiye guhindura imikorere yayo nyuma y’uko mu mwaka ushize yabaye ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyujuje miliyoni 1000 z’amadorali z’agaciro gifite ku isoko nyuma y’uko umugabane wayo wazamutse ukagera kuri $207.05.

Uru ruganda rwamamaye mu gukora ibikoresho birimo mudasobwa zigezweho za iMac na telefoni za iPhone, rwashinzwe na Steve Jobs mu 1976.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abaganga 2 bakundana bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Coronavirus

Umusore w’umuganga witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umukobwa w’umuganga...
30 May 2020 Yasuwe: 1878 0

Umuhungu wa Uhuru Kenyatta yishe amabwiriza ya Coronavirus ajya kwirebera...

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ikintu kitari cyiza aherutse...
28 May 2020 Yasuwe: 4618 0

Eddy Kenzo yongeye atakambira Guverinoma ya Uganda

Umuhanzi Eddy Kenzo umaze igihe kinini yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire...
28 May 2020 Yasuwe: 1361 0

Umwirabura wishwe urupfu rw’agashinyaguro yateje imyigaragambyo muri...

Habaye imirwano ikomeye hagati y’abapolisi n’abigaragambya mu mujyi wa...
28 May 2020 Yasuwe: 3393 1

Abashoferi b’amakamyo muri Uganda batorotse bamaze kumenya ko banduye...

Uganda Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abashoferi 7 b’amakamyo batorotse...
27 May 2020 Yasuwe: 1328 0

Abagore 2 bakundana nibo babaye aba mbere aho bakomoka bashyingiwe bahuje...

Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiwe, ni ibirori...
27 May 2020 Yasuwe: 2834 1