skol
fortebet

Uruganda rw’inzoga za Corona rwahagaritse imirimo yarwo kubera Coronavirus

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Uruganda Grupo Modelo rwo muri Mexique rwakoraga inzoga zo mu bwoko bwa Corona, rwahagaritse imirimo kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushegesha Isi.

Sponsored Ad

Uru ruganda rwavuze ko rwafashe icyemezo cyo guhagarika gukora ziriya nzoga, nyuma y’uko Leta ya Mexique itangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya ruriya ruganda biri mu bitari ngombwa muri iki gihe.

Itangazo Grupo Modelo yasohoye riragira riti: “Turi mu nzira zo kugabanya umusaruro w’inganda zacu kugeza ku gipimo cyo hasi.”

Ruriya ruganda rwongeyeho ko icyemezo cyo guhagarika gukora ziriya nzoga kizashyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere. Itangazo rivuga ko ziriya nzoga zigomba guhagarikwa uhereye ku cyumweru ku wa 05 Mata, hanyuma zikazongera gukorwa ari uko ibihe byashyizweho na Leta ya Mexique bivuyeho.

Guverinoma ya Mexique iheruka gushyirwaho impuruza ku buzima, itegeka guhagarika ibikorwa bitari ngombwa nyuma y’uko umubare w’abanduye coronavirus muri iki gihugu wari umaze kurenga abantu 1,000.

Ibikorwa by’ubuhinzi no gutunganya ibiribwa biri mu bitarakumiriwe kuko byo ari nkenerwa.

Inzoga za Corona n’ibindi bicuruzwa by’iriya Company birimo nk’inzoga zitwa Pacific n’izitwa Modelo, byari bisanzwe bigemurwa mu bihugu 180 hirya no hino ku Isi.

Izina Corona ryitiriwe iriya nzoga rifite inkomoko mu rurimi rw’ icy’Espagnol, mu Kinyarwanda rikaba risobanura “ikamba”. Covid-19 yiswe Coronavirus, bitewe n’ishusho yayo ishushanyije nk’ikamba.

Kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Mata 2020, muri Mexique habarurwaga abantu 1,890 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abo imaze kwica ari 79, naho abamaze kuyikira bakaba ari 633.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa