skol
fortebet

Urupfu rwa Francis Senteza wari umurinzi wa Bobi Wine ntiruvugwaho kimwe,haba ku ruhande rwa Gisirikare no ku ruhande rwa Polisi bose bari kwitana ba mwana

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uri mu biyamamariza kuyobora Uganda agishinje Igisirikare cya Uganda (UPDF) kwica uwari umurinzi we, Francis Senteza, cyabiteye utwatsi kivuga ko uriya musore yapfuye azize guhanuka ku modoka yihutaga.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza, Bobi Wine ni bwo yatangaje ko Francis Senteza wari umwe mu barinzi be yishwe na Military Police, nyuma yo kugongwa n’imodoka yayo.

Bobi Wine ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Mbabajwe no kubatangariza urupfu rw’umwe mu bagize ikipe yacu y’umutekano Francis Senteza Kalibala uzwi nka Frank. Francis yagonzwe n’imodoka ya Military Police ifite Plaque H4DF 2382 yari yaduhagarikiye muri Busega, ubwo twari tujyanye umuvandimwe Kasirye Ashraf ku bitaro bya Rubaga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse. Francis yapfiriye ku bitaro bya Rubaga mu minota mike ishize.”

Polisi ya Uganda mu itangazo yasohoye, yavuze ko umunyamakuru Kasirye ukorera Radio One akaba n’umufotozi wa Televiziyo ’Ghetto TV’ ikorera kuri murandasi, yakomeretse ku ijisho ry’ibumoso nyuma yo kugubwaho n’umukebe w’ibyuka biryana mu maso wari utewe na Polisi mu rwego rwo gutatanya abashyigikiye Kyagulanyi batezaga imvururu.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Francis Senteza, igisirikare cya Uganda cyavuze ko atagonzwe n’imodoka ya Military Police nk’uko Bobi Wine yabitangaje, ko ahubwo yahanutse ku modoka yari ifite umuvuduko wo hejuru. Ni ibyatangajwe na Brig Flavia Byekwaso, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda.

Yagize ati: “UPDF iragira ngo isobanure ko nyakwigendera Senteza Frank, Umurinzi wa hafi w’umukandida wa NUP [Bobi Wine] atigeze agonga n’imodoka ya Military Police nk’uko bivugwa, ko ahubwo yahanutse ku modoka yihutaga ifite Plaque No UBF 850z (Drone). Yagerageje gusimbuka ariko aragwa.”

Ubushyamirane bw’abashyigikiye Bobi Wine bwanakomerekeyemo abandi banyamakuru barimo Ali Mivuli wa NTV na Daniel Lutaaya wa NBS, ibyatumye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda bigaragambya, mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa rikomeje kubakorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa