skol
fortebet

USA yatahuye ambasade yayo ya baringa muri Ghana, imaze imyaka 10 itazwi

Yanditswe: Monday 05, Dec 2016

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bya USA.
Inyubako yatangirwagamo izo nyandiko mpuzamahanga yari iri muri gace kamwe ko mu mujyi wa Accra, muri Ghana, igihugu gisanzwe kirangwamo ubujura bukomeye bukoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyo nzu yari ifite ibirango byose bya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku (...)

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bya USA.

Inyubako yatangirwagamo izo nyandiko mpuzamahanga yari iri muri gace kamwe ko mu mujyi wa Accra, muri Ghana, igihugu gisanzwe kirangwamo ubujura bukomeye bukoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyo nzu yari ifite ibirango byose bya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo n’idarapo ryayo ryagaragariraga buri wese uyinyuzeho. Mu mbere hari hamanitsemo ifoto ya Perezida Obama.

Hakoreragamo abatekamutwe biyise abakozi b’Abanyamerika bagatanga viza n’ibindi bya ngombwa inshuro eshatu mu cyumweru muri iyo myaka yose ariko ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’uko izo serivisi zitangwa kuri ambasade zemewe za USA.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko bacaga umukiriya amayero abarirwa mu 5600 ku cyangombwa kimwe. Benshi mu basabaga ibyangombwa bari abaturage ba Ghana, ariko hakaba n’abaturuka muri Côte d’Ivoire cyangwa Togo.

Itangazo Leta ya USA ashyize ahagaragara ntirivuga umubare w’abantu bahawe ibyo byangombwa, cyangwa ababashije kwinjira muri USA babikoresheje.

Gusa rivuga ko abagize iryo tsinda ry’abatekamutwe bavumbuwe mu mezi ashize, kandi ko hari bagenzi babo bo muri USA babibafashagamo.

Iyi ambasase y’Amerika ya baringa yakoreraga muri iyo nzu muri Ghana

USA kandi ivuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano za Ghana bakoze umukwabu bagafata bamwe mu bakekwaho ubwo butekamutwe na pasiporo 150 zo mu bihugu 10.
Uretse ibyo kandi uwo mukwabo watumye hamburwa ko hari indi ambasade y’u Buholandi mpimbano yafunguwe n’abandi banyamitwe mu murwa mukuru wa Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa