skol
fortebet

Uwahanganye na Perezida wa Niger mu matora yahanishijwe gufungwa umwaka kubera icuruzwa ry’ abana

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Niger rwakatiye Umunyapolitiki ukomeye mu butavuga rumwe n’ ubutegetsi igifungo cy’ umwaka umwe azira gucuruza abana.
Amadou yari ahanganye na Perezida wa Niger mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu. Kuri ubu aba mu gihugu cy’ u Bufaransa urubanza rwaburanishijwe adahari.
Uwo mugabo ahakana ibyaha arengwa byo kugira uruhare mu icuruzwa ry’ abana bavaga mu gihugu cy’ abaturanyi cya Nigeria.
Amadou n’ umugore kimwe n’ abandi benshi bashinjwa kuba barashimutaga abana bakivuka (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Niger rwakatiye Umunyapolitiki ukomeye mu butavuga rumwe n’ ubutegetsi igifungo cy’ umwaka umwe azira gucuruza abana.

Amadou yari ahanganye na Perezida wa Niger mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu. Kuri ubu aba mu gihugu cy’ u Bufaransa urubanza rwaburanishijwe adahari.

Uwo mugabo ahakana ibyaha arengwa byo kugira uruhare mu icuruzwa ry’ abana bavaga mu gihugu cy’ abaturanyi cya Nigeria.

Amadou n’ umugore kimwe n’ abandi benshi bashinjwa kuba barashimutaga abana bakivuka bagera kuri 30 mu gihugu cya Nigeria bakabagurisha imiryango ikize.

Uwunganiraga Amadou mu rukiko yavuze ko icyo kirego gifitanye isano na politiki, asaba ko bahabwa igihe gihagije impapuro z’ urubanza zikagezwa mu mukiriya aho ari mu gihugu cy’ u Bufaransa.

Icyo kifuzo umucamanza yagitesheje agaciro. Uwo mwuganizi avuga ko ibyo birego bigamije kubuza umukiriya we kongera kwiyamamaza mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2021.

Hama Amadou yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yabaye Minisitiri w’ Intebe no kuba yarabaye Perezida w’ Inteko ishingamategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa