skol
fortebet

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza rw’ubwicanyi

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kamena 2020, uwahoze ari umudamu wa mbere wa Lesotho, ukurikiranyweho kwica uwo bari bahanganye mu rukundo, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate, nubwo abapolisi babyangaga bavuga ko ashobora kuyikoresha kugira ngo ahunge.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Maesaiah Thabane, umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Thomas Thabane, yatawe muri yombi, nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rwamwambuye ingwate kubera gukeka ko inzira itakurikijwe neza igihe yatangwaga.

Muri Gicurasi, Maesaiah Thabane w’imyaka 43 y’amavuko yashinjwaga gutegeka iyicwa ry’umugore wa Thomas Thabane, Lipolelo Thabane, warasiwe hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru wa Lesotho, Maseru, muri Kamena 2017.

Maesaiah Thabane yahakanye ko nta ruhare yagize muri iryo yicwa.

Igihe abapolisi bageragezaga kumuhata ibibazo mu ntangiriro z’uyu mwaka, yahise ava muri Lesotho yerekeza muri Afurika y’Epfo kwiberayo.

Komiseri wungirije wa Polisi muri Lesotho, Paseka Mokete, mu kwanga iki cyemezo cyo kurekura by’agateganyo madamu Maesaiah Thabane, yagize ati:

Usabye kurekurwa yahunze mbere kandi birashoboka ko azongera kubikora. Ni umuntu mubi cyane kandi afite amikoro ahagije ashobora gukoresha mu guha akazi abicanyi kugira ngo yivange kandi akureho abatangabuhamya mu rubanza.

Lipolelo yatandukanye na Thomas Thabane igihe yicwaga. Uyu yabaye minisitiri w’intebe nyuma yiminsi ibiri yiciwe umugore, nuko arongora Maesaya nyuma y’ukwezi. Nawe arakekwa, ariko ahakana ko nta ruhare yagize kandi akaba atarashinjwa ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa