skol
fortebet

Uwahoze ari umugore wa Trump yakomoje ku mabanga ya Trump n’ urubyaro rwe agiye gushyira ahagaragara

Yanditswe: Friday 17, Mar 2017

Sponsored Ad

Ivana, wigeze kuba umugore wa Perezida Donald Trump agiye gushyira ahagara igitabo kivuga kuri amwe mu mabanga ya Perezida Trump n’ abana be.
Muri icyo gitabo uyu mwanditsi azagaragaramo ubuzima bwe akiri umwana n’ uko byari byifashe ubwo yahuraga na Perezida Donald Trump babanye nk’ umugabo n’ umugore kuva mu mwaka 1979 kugera mu w’ 1992.
Icyo gitabo yise “Raising Trump”, tugenekereje mu kinyarwanda bivuze “Jya mbere Trump” ngo kizajya ahagaragara tariki 12 Nzeli uyu mwaka.
Nk’ uko byatangajwe (...)

Nk’ uko byatangajwe n’ inzu y’ ibitabo irimo gutunganya igitabo cya Ivana Trump ‘Simon and Schuster ‘muri icyo gitabo uwo mugore azavugamo uburyo yareze abana batatu yabyaranye na Perezida Donald Trump aribo umukobwa we Ivanka, n’ abahungu be aribo Dons na Eric.

Uwo mugore avuga ko azagaragaza ukuntu yigishije abo bana agaciro k’ amafaranga, kuvugisha ukuri, no kutiba. Uretse ibyo ngo azanagaragaza amateka ya buri umwe muri abo bana kuva avutse kugeza Ise abaye Perezida wa Leta zunze z’ Amerika.

Amaze gutandukana na Ivana, Donald Trump yashatse undi mugore witwa Marla Maples bamarana imyaka itandatu. Bafitanye umwana umwe w’ umukobwa .

Donald Trump w’ imyaka 70 muri 2005 nibwo yashakanye n’ umugore we wa gatatu babana witwa Melania Trump bafitanye umwana umwe w’ umuhungu ufite imyaka 11 y’ amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa