skol
fortebet

Uwigize Rambo ari guhigwa na polisi mu ishyamba ry’inzitane

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abapolisi bo mu gihugu cy’Ubudage, bashyigikiwe na Kajugujugu barimo guhiga umugabo (usanzwe atagira aho aba) mu ishyamba ryirabura (Black Forest), bivugwa ko yitwaje imbunda, umuheto n’imyambi.

Sponsored Ad

Guhiga uyu mugabo byatangijwe ku cyumweru i Oppenau, mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Ubudage, ku birometero 25 uvuye ku mupaka w’Ubufaransa.

Amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru avuga ko ku cyumweru, Yves Rausch w’imyaka 31 y’amavuko, wambaye ibikoresho bimufasha kwihisha, yambuye intwaro abapolisi bane nyuma yo kubakangisha pistolet.

Polisi yihanangirije abaturage n’indege kwirinda ako gace.

Abapolisi baraburira bagira bati: “Mwitonde! Umugabo ushakishwa afite imbunda nyinshi!” Abashoferi bo muri ako gace baburiwe kwirinda gutwara umuntu batazi bamukuye ku muhanda.”

Mbere, umuvugizi wa polisi yavuze ko ku cyumweru uyu mugabo ushakishwa yari yagaragaye adatera amahane, nyuma yuko abapolisi bamukurikiranye, ariko nyuma “mu buryo butunguranye akuramo pistolet ayitunga abapolisi”.

Ati: “Barumiwe rwose, kandi nta mahirwe bari bafite yo kugira icyo bakora ako kanya kuri icyo.”

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko ukekwaho icyaha azwi na polisi ku byaha byabanje, birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Raporo zimwe zamwitiriye “Rambo” nk’uwo muri filime y’intambara y’impimbano n’urugomo aho uwigeze kurwana intambara yo muri Vietnam John Rambo agenda ahunga abapolisi ba Amerika.(muri Rambo I).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa