skol
fortebet

Uwiyita umuvuzi gakondo yafatanywe imirambo itanu mu nzu ye

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Muri Uganda mu cyaro cya Kisoga, mu karere ka Kayunga, polisi yafatanye umuvuzi gakondo imirambo itanu yari ihishe mu nzu akoreramo ubuvuzi bwe.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Polisi ya Naggalama yavuze ko kuri uyu wa gatandatu bafashe Owen Ssebuyungo w’imyaka 27 na bagenzi be batatu bose bahuriye ku gikorwa cy’ubutekamutwe ngo bavura gakondo.

Daily Monitor yatangaje ko abafashwe aribo Juniro Kibuuka, Fred Kiiza Semanda na Muhammed Wamala bahise bajyanywa kuri sitasiyo ya polisi ya Naggalama

Aba bavuzi ba gakondo ngo bari baracukuye mu rugo rwa Ssebuyungo bashyiramo umurambo umwe w’umugore n’indi y’abagabo bakuze.

Polisi ivuga ko igiye gukurikirana aba bavuzi ikabaryoza icyaha bakoze cy’ubwicanyi ndetse bagasobanura uko iyi mirambo yageze muri iyi nzu.

Umuyobozi wa polisi yavuze ko ibyo aba bakoze ari agashinyaguro, ati “Imibiri ibiri y’abagabo babiri bayishyinguye mu cyobo kimwe mu gihe abandi bane bagiye babahamba buri umwe ukwe maze imyenda ya banyakwigendera bakomeza kujya bayiyambarira.”

Ngo buri mupfu bamuhambanye amashilingi ya Uganda ibihumbi 5 , bamushyira impande imyambi n’utubindi bikekwako harimo amaraso yahise anajyanwa mu bitaro bya Mulago ngo asuzumwe DNA.

Abaturage bageze aho polisi yafatiye Ssebuyungo bateye hejuru cyane basaba ko babarekera uyu wigize umuvuzi bakamwihimuraho kuko ibyo yakoze ari amarorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa