Uyu mu-Senateri yashinjwe gusambanya umugore bahuriye kuri Facebook

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 September 2019 Yasuwe: 1688

Senateri Anwar Loitiptip arashinjwa n’ umugore w’ iwabo muri Kenya ko bahuriye kuri facebook akamushuka bagahura bakaryamana iminsi mike agahita amucika.

Uyu mugore avuga ko uyu musenateri yamwandikiye ubutumwa bwihariye kuri facebook ‘inbox messsage’ amaze kubona ibyo uyu mugore yari yashyize kuri page ye ya facebook.

Uyu mugore ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nibwo yatekerereje abanyamakuru uko yahemukiwe n’ uyu musenateri.

Uyu musenateri akomeje gushinjwa n’uyu mugore kumutera inda, nyuma y’uko anaherutse kujyanwa mu bitaro yakubitiwe mu kabyiniro n’ umuntu utazwi bikekwa ko ari ihabara rye.

Avuga uko byatangiye, uyu mugore avuga ko uyu musenateri yamwandikiye amubwira ko afite igitekerezo cy’ umushinga ashaka ko bafatanya bahura nyuma y’ iminsi ibiri bandikirana, akamutereta ndetse bakanararana amajoro abiri.

Ibi ngo byabaye muri Mata uyu mwaka wa 2019. Uyu mugore w’ imyaka 33 witwa Hanifa avuga ko yumvaga ko senateri amukunda nawe akishimira ko abonye umugabo bakundana.

Uyu mugore avuga ko amaze guhurira na senateri i Nairobi bakaryamana iminsi ibiri, senateri yamubwiye ko agiye i Kisumu mu kazi batandukana ubwo ntibongera kuvugana.

Uyu mugore usanzwe afite umwana w’ umukobwa w’ imyaka 15 akomeza avuga ko yatashye yagera iwe, agatangira kumva atameze neza.

Ati “Hashize ibyumweru bitatu natangiye kumva ntameze neza, njya kwipimisha nsanga narasamye”.

Hanifa ngo amaze kumenya ko yasamye yabimenyesheje senateri Anwar Loitiptip.

Senateri Anwar avuga ko ibyo uyu mugore avuga ari ibihuha bigamije kumuharabikira isura, gusa yemera ko baziranye ndetse ko bigeze guhura.

Ati “Hashize nk’ icyumweru tumenyanye, nibwiye ko dushobora kugirana umubano ushingiye kuri bizinesi, nza gusanga intumbero z’ abantu zitandukanye mbona nta kintu twafatanya”.

Senateri Anwar Loitiptip afite umugore w’ isezerano. Nairobi News yatangaje ko Hanifa avuga ko amaze kumenyesha uyu musenateri ko atwite, senateri yahise atangira kumutera ubwoba kugira ngo ayo makuru azayagire ibanga.

Senateri yabwiye itangazamakuru ko atigeze atera ubwoba uyu mugore ati “Mfite amayeri menshi, iyo nza kugira umutima wo kwica abantu bampemukiye mu buzima mba nararangije benshi”.

Senateri Anwar Loitiptip wo mu gihugu cya Kenya, mu kwezi kwa 6 yajyanywe mu bitaro amaramo iminsi yarakomerekerejwe mu kabyiniro n’ abantu batazwi.

Icyo gihe uyu musenateri yanugwanugwagaho urukurarano n’ umukobwa wa guverineri wa Nairobi witwa Saumu Sonko.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Umugabo washinjwaga kugaburira inyeshyamba muri Kongo yiciwe muri...

Umugabo wafunzwe ku cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019 azira kugaburira...
16 October 2019 Yasuwe: 1996 0

Perezida Museveni ati "Abashyigikira amoko murakajya mu kuzimu"

Perezida Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga...
16 October 2019 Yasuwe: 1036 0

Kim Jong-un yatereye umusozi ’udasanzwe’ ku ifarashi ajya mu mwiherero

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatereye umusozi wa mbere...
16 October 2019 Yasuwe: 2687 0

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Centrafrique[AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari muri Repubulika ya...
15 October 2019 Yasuwe: 3069 0

Hitabajwe Ingabo zirinda Perezida Museveni mu itangwa ry’ibizamini...

Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza...
15 October 2019 Yasuwe: 3313 0

Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Turkia kubera kugaba ibitero mu...

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano minisiteri ebyiri zo muri leta...
15 October 2019 Yasuwe: 905 1